Uyu mukobwa w’imyaka 35 yabitangaje mu mashusho yashyize ku rubuga rwa Instagram azaba ari muri filime mbarankuru ishingiye ku buzima bwe agiye gushyira hanze yise ‘Queen’.
Mu mashusho ya mbere, aba avuga uburyo akiri muto yajyaga akinga amaboko ye kuri nyina ubwo se yabaga ashaka kumugirira nabi amutoteza kugera n’aho kumukubita.
Agakomeza avuga ko ibijyanye n’ihohoterwa ari ubuzima yanyuzemo kandi adateze kwibagirwa”.
Nicki Minaj yavuze kandi uburyo guhohoterwa n’abo bakundanaga byagiye bimugiraho ingaruka zatumye rimwe na rimwe ananirwa gukora umuziki.
Ati “Ni inde nabera urugero kandi muri njye ntacyo mfite cyo gutanga? Naretse umuntu umwe angira uciriritse ku buryo nageze aho nkibagirwa uwo ndiwe. Nta mbaraga zo kujya muri studio nari mfite. Sinari nkiyizera.”
Uyu mukobwa ntiyigeze avuga uwo muntu bakundanye akamugira uciriritse.
Nicki Minaj ntaravuga igihe azasohorera iyi filime ivuga ku buzima bwe gusa album y’indirimbo ze yitiranwa n’iyi filime yo yagiye hanze muri Kanama.
Yagiye avugwaho gukundana n’abasore batandukanye barimo Meek Mill, Drake, Lewis Hamilton n’abandi.

TANGA IGITEKEREZO