Muntukira umwana nkaribwa muri nyababyeyi-Nyina wa Hamisa Mobeto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kamena 2018 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Umubyeyi wa Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond bigakurura umwiryane udashira, yahishuye uburyo aterwa intimba ikomeye n’abakomeje kwibasira umukobwa we.

Nyina wa Hamisa Mobeto witwa Shufaa Lutigunga, yacishije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram avuga ko abangamiwe bikomeye n’uburyo umwana we amaze kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga.

Ibitutsi no kotswa igitutu biri kuri Hamisa Mobeto ngo bitera umunabi uyu mubyeyi kugeza ubwo bimurya muri nyababyeyi.

Ibi, abitangaje nyuma y’igihe gito havutse intambara ikomeye hagati ya Hamisa Mobeto n’abavandimwe ba Diamond by’umwihariko Kasim Sanura [nyina wa Diamond uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote] wavuze byeruye ko yanga urunuka uyu mukobwa.

Hamisa Mobeto amaze iminsi atukwa bikomeye biturutse ku buryo abanye na Diamond. Ibi byose byahawe ubukana na Kasim Sanura wakubise Mobeto amusanze mu buriri bw’umwana we; nyuma nabwo yatutse uyu mukobwa avuga ko ‘ari umunyamwanda utazi no guteka’.

Shufaa Lutigunga wabyaye Mobeto ari ikinege yagize ati “Mwantukiye umwana kugeza ubwo ndibwa muri nyababyeyi, iyaba narabyaye babiri wenda umwe yari kujya arwanirira mugenzi we.”

Yongeyeho ati “Ndasaba imiryango yose iri kuri Instagram ko mwagabanya ibitutsi no kubuza amahwemo umwana wanjye. Niba yarabakoreye ikosa njye musabiye imbabazi muri uku kwezi gutagatifu. Nimumuhe amahoro mundeke nishimire urubyaro rwanjye.”

Shufaa Lutigunga n'umukobwa we Hamisa Mobeto

Hamisa Mobeto yabujijwe amahwemo kuva umunsi wa mbere byamenyekanye ko atwite inda ya Diamond, byarushijeho gukaza umurego mu minsi ishize ubwo byatangiye kunugwanugwa ko yasubiranye n’uyu muhanzi ari nacyo cyatumye Zari afata umwanzuro uhutiyeho ahita yahukana.

Hamisa Mobeto amaze iminsi yibasirwa bikomeye n'abo mu muryango wa Diamond

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza