Mr Bean yatunguye abo mu Bushinwa nyuma y’inkuru yasakaye imubika

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 20 Werurwe 2017 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Rowan Sebastian Atkinson wamamaye ku izina rya Mr Bean kubera filime isekeje yakinnye ikamwitirirwa yagaragaye mu Bushinwa nyuma y’amasaha make hakwirakwiye inkuru ivuga ko yapfiriye mu mpanuka y’imodoka.

Uyu mukinnyi w’icyamamare ku Isi mu bakina filime zisekeje usibye ‘Mr. Bean’ yamamayemo, yanabaye umukinnyi w’imena mu yitwa ‘Johnny English’, ‘Keeping Mum’, ‘Blackadder’, ‘Bondi Rescue’, ‘Top Gear’ n’izindi zitandukanye.

Mr Bean yatunguranye agaragara mu Bushinwa nyuma y’uko byari byatangajwe ko yaguye mu mpanuka. Yagiye muri iki gihugu mu bikorwa byo kwerekana ku mugaragaro filime nshya.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku rubuga rwa Twitter hakwirakwijwe amakuru avuga ko Mr. Bean yitabye Imana azize impanuka y’imodoka, hanagaragazwa amashusho [yafashwe n’ikinyamakuru Fox ku mpanuka yindi yabayeho] ku buryo byatumye bamwe bibwira ko ari ukuri koko uyu mukinnyi w’icyamamare muri sinema yapfuye. Aya makuru yavuzweho anakwirakwizwa inshuro zirenga ibihumbi magana atatu.

Nyuma y’amasaha make iyi nkuru ikwirakwiye ndetse hari n’abo yakuye umutima mu bakunda filime ze, ikinyamakuru kitwa Hoax Alert gisanzwe kinyomoza ibihuha cyashyize hanze icyegeranyo gihishura ibijyanye n’umugambi w’abasakaje icyo kinyoma kivuga ko Mr. Bean yitabye Imana.

Iki kinyamakuru cyanditse kiti “Ibihuha by’urupfu rw’ibyamamare ntabwo ari bishya kuri internet, nubwo iki cyo cyari cyihariye kuko cyasakajwe inshuro zirenga 300,000 [kuri Twitter] hakoreshejwe amayeri atuma abantu babikora batabizi.

“Amayeri ya mbere yari ajyanye n’amashusho yashyizwe ku rubuga rwatangaje iyo nkuru. Ni amashusho yakuwe ku rubuga rwa YouTube rukoreshwa na Fox News (ariko avuga ku rupfu rw’undi muntu utari Mr. Bean).”

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko abakwirakwije ayo makuru rimwe na rimwe ari abantu baba bari mu gatsiko k’abantu bashobora gukorera amafaranga kuri internet bakoresheje amanyanga yo gutangaza inkuru mpimbano na byacitse hanyuma uzisomye akaba yanahita ajyanwa ku zindi mbuga bafitanye amasezerano yo kwamamaza.

Inkuru mpimbano y'urupfu rwa Mr. Beany yatangajwe hifashishijwe amashusho y'ikinyamakuru FOX

Iyi nkuru mpimbano y’urupfu rwa Rowan Atkinson [Mr. Bean] yananyomojwe n’indi y’umushinga wa filime nshya yitwa ‘Top Funny Comedian: The Movie’ yo mu Bushinwa yakinnyemo mu rwego rwo kuhagurira ibikorwa bye no kumenyekanisha izina rye [Mr. Bean] muri icyo gihugu.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere Rowan Atkinson [Mr. Bean] abikwa ari muzima kuko no mu 2016 byavuzwe ko yapfuye yiyahuye. Hari n’ibindi byamamare bitandukanye byagiye bigarukwaho ku mbuga nkoranyambaga havugwa ko bitabye Imana bikarangira binyomojwe.

Mr Bean yatunguranye agaragara mu Bushinwa mu gihe byari bitangiye guhwihwiswa ko yapfuye
Mr Bean yagiye mu Bushinwa mu bikorwa byo kwerekana filime nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza