Miss Universe yabonye undi musore nyuma yo gutandukana n’umukunzi we

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 4 Nzeri 2017 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi Umufaransakazi Iris Mittenaere watorewe kuba Miss Universe atangaje itandukana rye n’umusore bakundanaga, akomeje kugaragaza ibimenyetso bihishura gukundana kwe n’umukinnyi wa filime ukomeye mu Bufaransa.

Amakuru avuga ko Iris Mittenaere, umukobwa wa kabiri ukomoka mu Bufaransa wagizwe Miss Universe nyuma y’imyaka 63 yari ishize nta muntu uhaturuka wambitswe iryo kamba, yatangiye kumenyana n’uwo mukinnyi wa filime witwa Kev Adams mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’igihe gito atandukanye n’umukunzi we wa mbere witwa Matthieu.

Closer Magazine yatangaje aya makuru yagaragaje amafoto ya bimwe mu bihe byiza aba bombi bamaze iminsi bagirana ndetse inahishura ko umukobwa aherutse kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akunze kuba ahugiye mu kuzuza inshingano ze nka Miss Universe agasanga uyu musore muri Maroc aho yafatiraga amashusho ya kimwe mu bice bya filime yitwa Aladin.

Iki kinyamakuru gitangaza ko nubwo Miss Universe yakunzwe kuvugwaho kugirana umubano wihariye n’abasore batandukanye ariko nyuma bakabihakana bavuga ko iby’urukundo rwabo na bo babimenyeye mu itangazamakuru, muri iki gihe bwo hari ibimenyetso byinshi by’uguhinduka kw’imibereho ya Iris Mittenaere biturutse ku buryo atesheshejwe n’uwo mukinnyi wa filime.

Ibi bishimangirwa n’amafoto aherekejwe n’amagambo yiganjemo imitoma uyu mukobwa akomeza kugenda ashyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha, cyane cyane kuri Instagram aho aheruka no kugaragariza ko ari mu rukundo ariko ntagaragaze uwo bari kumwe muri iyi minsi.

Uyu Nyampinga yaherukaga no kuvugwaho gukundana n’umuririmbyi Matt Pokora, ariko nyuma aza kubivuguruza avuga ko amafoto yagiye acicikana abagaragaza bari kumwe ari ayo mu mukino bahuriyemo gusa badakundana nubwo ari umuntu yiyumvamo.

Iris Mittenaere yatorewe kuba Miss Universe mu birori bikomeye byabereye muri Phillipines ku itariki 30 Mutarama 2017, ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Manila, hari hateraniye abantu babarirwa mu bihumbi 20. Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 64 kuko ryatangijwe mu 1952.

Hagaragajwe bimwe mu bihe byiza Miss Universe yagiranye na Kev Adams
Iris Mittenaere anafite ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa 2016
Bivugwa ko uyu mukobwa aherutse kuva muri Amerika aje kureba umukunzi we mushya muri Afurika
Uyu musore ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza