Meek Mill wakatiwe imyaka ibiri yasabye kurekurwa avuga ko yaciye akenge

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 16 Ugushyingo 2017 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Meek Mill ubarizwa mu itsinda rimwe na Rick Ross yandikiye urukiko asabwa gukurirwaho igifungo cy’imyaka ibiri ishobora kwiyongera ikagera kuri ine, yavuze ko amakosa ashinjwa atigeze ayakora kuko yamaze kuba umuntu ukuze.

Meek Mill ubusanzwe witwa Robert Rihmeek Williams afunzwe aryozwa kuba yaranze kurangiza igihano yahawe cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro, muri 2016 yategetswe kumara iminsi 90 adasohotse mu rugo, abirengaho ndetse ku itariki ya 5 Kamena 2016, yagiye mu gitaramo Beyonce yise ‘Formation Tour’, cyabereye i Philadelphia.

TMZ yanditse ko nyuma y’aho akatiwe igifungo cy’imyaka ku wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2017, Umucamanza w’Urukiko rwa Pennsylvania akatiye uyu muhanzi igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’ine, abifashijwemo n’abanyamategeko be banditse basaba ko arekurwa ndetse agakurirwaho ibihano byose burundu.

Abunganizi ba Meek Mill bagereranyije imyanzuro y’umucamanza Genece Brinkley nk’umugambi nko gushyira mu bikorwa icyo bise umugambi mubisha utarangira afite kuri uyu muhanzi. Brian McMonagle usanzwe umwuganira mu bijyanye n’amategeko avuga ko ibyo ashinjwa nta shingiro bifite, ku bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge akemeza ko yabiretse guhera muri Mutarama 2017 ndetse ngo yagerageje kubahiriza ibyo yasabwe mu mirimo ifitiye inyungu Amerika.

Inyandiko zashyikirijwe urukiko zanditsemo ko n’uwari ushinzwe gukurikirana ko Meek Mill akora imirimo ifitiye igihugu akamaro, yamutanzeho ubuhamya yemeza ko yubahirije ibyo yasabwaga byose ndetse ngo incuro ebyiri yarezwe kutabyubahiriza zikaba zarateshejwe agaciro n’inkiko.

Meek Mill yavuze ko abona igihano cy’igifungo yahawe kidakwiye kuko ngo yakuze, yabaye umubyeyi ufite inshingano agomba kuzuza, afite umwuga akora uzwi ndetse by’umwihariko akaba yarahanwe akanigishwa mu bigo ngororamuco. Yasabye ko arekurwa.

Uyu muraperi yafunzwe inshuro ebyiri uyu mwaka, muri Werurwe yafatiwe kuri St. Louis International Airport aryozwa guhangana n’abakozi babiri b’ikibuga cy’indege; muri Kanama nabwo yafatiwe i New York aryozwa kuba yaratwaye moto atambaye ingofero, ibintu ubutabera bwavugaga ko byashoboraga gushyira mu kaga ubuzima bwe.

Mu 2008 yafunzwe amezi umunani azira gutunga imbunda. Iki gihano akirangije yahise ahabwa igihano nsimburagifungo ariko ashinjwa kwanga kukirangiza. Yaherukaga gukatirwa iminsi 90 akayifungirwa iwe mu rugo ariko iki gihano nacyo yakivuyemo kitarangiye nk’uko byemejwe ubwo yakatirwaga mu minsi ishize.

Meek Mill wasabwe gukurirwaho igihano cy’igifungo yahawe, asanzwe ari umwe mu baraperi bazwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abarizwa mu itsinda rya MMG ryashinzwe na Rick Ross ndetse n’iryitwa Dream Chasers rye. Yakoze indirimbo zirimo "Lord Knows", "Levels", "Tupac Back" n’izindi. Yanakundanye na Nicki Minaj.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza