Mariah Carey agiye kugaragara muri filime ‘Empire’ yahogoje benshi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 9 Kanama 2016 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Mariah Carey yongeye amashyushyu ku bategereje igice cya gatatu cya filime ‘Empire’ kizasohoka kuwa 21 Nzeli 2016, yatoranyijwe nk’umuhanzi w’umushyitsi wiyongereye mu bindi byamamare bituma iyi filime ikundwa na miliyoni zitabarika mu bice bitandukanye by’Isi.

Ubuyobozi bwa Televiziyo ya Fox yerekana iyi filime, kuri uyu wa Mbere bwatangaje ko mu buryo bweruye Mariah Carey yemejwe nk’umukinnyi w’umushyitsi mu gice cya gatatu cya filime Empire.

Umuhanzi ufite amateka akomeye ku Isi, Mariah Carey azakina yahawe izina rya Kitty, "umuhanzi uzaba ari ikirangirire uzaza muri ’Empire’ gukorana indirimbo idasanzwe na Jamal Lyon (Jussie Smollett)," nk’uko itangazo Fox yashyize hanze ribigaragaza.

Mariah Carey atoranyijwe nyuma y’uko hashize umwaka umwe mu bagira uruhare rukomeye mu kuyitunganya Lee Daniels atangaje ko azaryoherwa cyane nabona uyu muhanzi muri ‘Empire’.

Mu bice bya mbere bya filime ‘Empire’ hagiye hatumirwa abandi bahanzi bakomeye barimo Jennifer Hudson, Alicia Keys, Lenny Kravitz , Xzibit, Pitbull, Timbaland na Ne-Yo.

Mariah Carey agiye kugaragara muri filime ‘Empire’ nk'umushyitsi

Empire ni film y’uruhererekane (serie) ikinirwa muri Amerika, igice cyayo cya mbere cyasohotse muri Mutarama 2015 ikaba yerekanwa na Televiziyo ya Fox. Yakozwe ku bufatanye bwa Lee Daniels na Danny Strong. Iyi film yatunganyijwe n’ikigo kizobereye mu bya sinema cyitwa 20TH Century fox .

‘Empire’ yibanda cyane ku muziki, imyidagaduro, ubucuruzi, kwirwanaho, imibanire y’abantu mu muryango n’ibindi byinshi. Ikundwa bidasanzwe n’abiganjemo urubyiruko kuko yiganjemo muzika n’imyidagaduro.

Igice cya mbere cy’iyi film gikubiyemo uduce[episodes] 18,cyakinwe n’abakinnyi b’ibyamamare muri sinema ndetse n’abaririmbyi batandukanye. Abakinnyi b’imena bagaragaye mu gice cya mbere ni Terrence Howard (akina yitwa Lucious Lyon) na Taraji P.Henson ukina nka(Cookie Lyon).

Aba bombi bakina nk’umugabo n’umugore bafite kompanyi yitwa ‘Empire’ itunganya umuziki ikanakora n’ubundi bucuruzi butandukanye.

Mu ncamake iyi film yibanda ku buzima bw’uyu muryango wa Lucious Lyon na Cookie Lyon, uburyo babayeho mu buzima bugoye ariko bakamenya uburyo bwo kubuvamo no kwirwanaho kugeza bateye imbere.

Empire yibanda cyane ku muziki n'imyidagaduro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza