Malia Obama yafashwe amashusho arimo gusomana n’umugabo banasangira itabi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 21 Ugushyingo 2017 saa 01:48
Yasuwe :
1 0

Malia Obama, umukobwa wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kuvugisha benshi bitewe n’amashusho yafashwe amugaragaza asangira itabi n’umugabo banasomanye.

Malia Obama azwi cyane nk’umukobwa ushabutse mu bo Barack Obama yabyaye. Imyitwarire ye yakunze kutavugwaho rumwe bitewe n’ibikorwa byakunze kumugaragaraho no mu gihe se yayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yasoje amashuri yisumbuye muri 2015 afata ikiruhuko cy’umwaka mbere yo gutangira amasomo ya kaminuza. Yajyanywe muri Havard University mu muhindo w’uyu mwaka ari naho akiri kugeza ubu.

Nyuma yo kujyanwa muri Kaminuza ya Havard, Malia Obama yongeye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru biturutse ku mashusho yafashwe ku wa Gatandatu, tariki 18 Ugushyingo 2017. Yagaragaye yishimanye bidasanzwe n’umusore wari uri mu mwambaro w’abafana b’ikipe yitwa Crimson aho yiga mu mukino wari wabahuje n’ikipe ya Kaminuza ya Yale.

Ayo mashusho yashyizwe ahagaragara na TMZ anagaragaza Malia Obama atumura itabi ari kumwe n’uwo musore, igikorwa bizwi ko nyina yanga urunuka cyane ko mu bihe byashize yajyaga abipfa na Barack Obama ndetse ntatinye kubivugira mu itangazamakuru ko ari kimwe mu bintu amwangaho.

Si ku nshuro ya mbere uyu mukobwa mukuru mu ba Obama agaragaraho imico itavugwaho rumwe kuko no muri Kanama umwaka ushize hasohotse amashusho yamugaragazaga atumura itabi rya Marijuana. Indi nshuro yavuzweho cyane ni igihe yabyinnye yiyambika ubusa ubwo yari yitabiriye iserukiramuco rya muzika ryitwa Lallapalooza muri Chicago.

Malia Obama yavutse ku wa 4 Nyakanga 1998 ubu afite imyaka 19. Mu muryango wa Barack Obama na Michelle akurikirwa na Sacha Obama ufite imyaka 16.

Bahererekanyaga itabi
Malia Obama n'inshuti ze aho yiga muri Havard University
Malia Obama yafotowe atumura n'itabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza