Malia Obama mu buryohe bw’urukundo n’umusore bigana muri Harvard

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 22 Mutarama 2018 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Malia Obama, umukobwa wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu buryohe bw’urukundo n’umusore ukomoka mu Bwongereza bigana muri Harvard University.

Malia Obama azwi cyane nk’umukobwa ushabutse mu bo Barack Obama yabyaye. Imyitwarire ye yakunze kutavugwaho rumwe bitewe n’ibikorwa byakunze kumugaragaraho no mu gihe se yayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Malia yaherukaga gufotorwa asomana n’umusore ndetse basangira itabi ku mukino wa "Football Américain" wahuje Kaminuza ya Yale n’iya Harvard byaje gutahurwa ko aba bombi bigamo ari nabyo byabyukije umubano udasanzwe hagati yabo.

Malia w’imyaka 19 y’amavuko n’uyu mukunzi we witwa Rory Farquharson bafotowe mu mpera z’icyumweru gishize batemberana mu mihanda yo mu gace ka Soho mu Mujyi wa New York.

The Sun yatangaje ko Rory uri mu buryohe na Malia banganya imyaka, ni umuhungu wa Charles Bowen Farquharson umuherwe uba ahitwa Woodbridge, Suffolk mu Bwongereza ndetse akaba umuyobozi w’ikigo cy’ibijyanye n’ishoramari kizwi nka Insight Investment Management Limited.

Rory yakinnye Rugby mu mashuri yisumbuye ndetse agaragara akina mu mashusho y’ibirori byatangije igikombe cy’Isi cy’uwo mukino mu 2015, yanagaragayemo Igikomangoma Harry. Ubu yiga ibijyanye n’amategeko ku kigo kimwe n’umukunzi we.

Malia Obama yavutse ku wa 4 Nyakanga 1998 ubu afite imyaka 19. Mu muryango wa Barack Obama na Michelle akurikirwa na Sacha Obama ufite imyaka 16.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yasoje amashuri yisumbuye mu 2015 afata ikiruhuko cy’umwaka mbere yo gutangira amasomo ya kaminuza. Yajyanywe muri Harvard University mu muhindo w’umwaka ushize ari naho akiri kugeza ubu.

Aba bombi baherutse gufatwa amashusho basomana ndetse batumura itabi
Bafotowe batembere mu mihanda y'i New York
Malia na Rory ukomoka mu Bwongereza bagaragaye bahuje urugwiro
Mu mpera z'icyumweru gishize Malia Obama yafotowe agendana agatoki ku kandi n'uyu musore
Uyu mukobwa w'imyaka 19 ari mu buryohe bw'urukundo n'umusore bigana muri Harvard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza