Madonna yatashye ibitaro by’abana yubatse muri Malawi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 12 Nyakanga 2017 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Madonna umaze gukura abana bane muri Malawi abajyana kubarerera aho atuye, yatashye ibitaro by’abana yubakishije muri Malawi byari bimaze imyaka itatu bishyizweho itafari.

Madonna ni umwe mu baririmbyi bafite ibigwi n’amateka yihariye ku Isi. Guinness des Records imubara nk’umuririmbyi wa mbere w’umugore wagurishije kopi nyinshi za album yakoze, akaba uwa kane ku Isi akurikiye itsinda The Beatles, Elvis Presley, na Michael Jackson. Yagurishije kopi za album zirenga zirenga miliyoni 300.

Mu ruzinduko yagiriye muri Malawi, kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Nyakanga 2017, uyu muhanzi w’imyaka 58 yaherekejwe n’umukobwa arera ufite imyaka 11 witwa Mercy James yakuye muri icyo gihugu agahitamo kumwitirira ibitaro by’abana yahubatse byuzuye bitwaye akayabo.

Ibitaro by’abana byubatswe muri Malawi ku nkunga ya Madonna byiswe "The Mercy James Pediatric Unit", byazamuwe mu mafaranga ye n’imisanzu y’ibyamamare bitandukanye birimo n’umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio uherutse mu Rwanda.

Bigizwe n’ibyumba 50 by’abarwayi ndetse na bitatu byo kubagiramo bituma ingano yabyo ikuba kabiri iy’igice cyari cyaragenewe abana muri Queen Elizabeth Hospital byubatswe mu Mujyi wa Blantyre ufatwa nk’uwa kabiri muri Malawi.

Mu muhango wo gutaha ibi bitaro, Perezida wa Malawi, Peter Mutharika, yacyeje Madonna ku bw’umutima w’ubumuntu amwita ’umukobwa w’igihugu’. Yagize ati "Wabitangiye utwara abana bane ubashyira mu bawe, ubu natwe tukwakiriye nk’umukobwa w’iki gihugu."

Madonna yagize ati "Hari ibintu byinshi niyumvishaga ko ntabasha gukora. Ntabwo nigeze numva ko umunsi umwe nzubaka ibitaro nk’ibi." Yasabye abafite inzozi z’ibyiza kuzizingatira kugeza zivuyemo ibifite akamaro.

Usibye umukobwa Madonna arera yahisemo kwitirira ibitaro by’abana yubatse muri Malawi, abana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umwana witwa David Banda w’imyaka 11 yakuye muri icyo gihugu, aba bakiyongeraho impanga [Estere na Stella] aherutse kujyana kurerera aho atuye azikuye mu kigo cy’imfubyi.

Uyu muririmbyi watangiye kumenyekana cyane mu muziki guhera mu 1982 yaherukaga kugirira uruzinduko rw’ibanga muri Malawi ahakura abana b’impanga yinjije mu muryango we nyuma y’abo yahakuye mu 2006 no muri 2009, biyongera ku bo yabyaye ari bo Lourdes Maria Ciccone Leon n’imfura ye Rocco Ritchie.

Madonna ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika, muri Malawi anahafite ibindi bikorwa byo gufasha, byose abinyujije mu muryango witwa ’Raising Malawi’ yashinze mu myaka 11 ishize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza