Lupita Nyong’o yasabwe imbabazi n’uwacuruje ifoto ye adafite umusatsi

Yanditswe na
Kuya 15 Ugushyingo 2017 saa 01:34
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Lupita Nyong’o agaragaje ko yababajwe bikomeye n’uko yagaragajwe mu kinyamakuru cyitwa Grazia cyo mu Bwongereza, uwacuruje ifoto ye adafite umusatsi yamusabye imbabazi.

An Le wakoze icyo gikorwa cyarakariwe n’icyamamare muri sinema, Lupita Nyong’o, yavuze ko na we yamaze kumenya ko ibyo yakoze akanyereza uruhu rwe ndetse no guhindura uburyo umusatsi we ugaragaramo byari amakosa.

Lupita yavuze ko yababajwe bikomeye n’ikinyamakuru cyitwa Grazia ashinja ’kumwambura umusatsi kugira ngo kigere ku byo gifata nk’uko ubwiza buba bugomba kugaragara’. Iki kinyamakuru gisohoka buri kwezi mu Bwongereza cyahise gisaba imbabazi kivuga ko amakosa ari ay’uwafotoye.

An Le yagize ati "Nafashe umwanya wo gutekereza ku ruhare rwanjye mu kibazo cya Grazia na Nyong’o, ubu namenye ko ibyo nakoze ari ikosa rikomeye, nagira ngo nsabe mfate uyu mwanya nisegure kuri Lupita Nyong’o n’undi wese ibyo nakoze byabangamiye."

Yakomeje ati "Ntabwo nari ngendereye kugira n’umwe mbabaza, ubu ndabibona ko guhindura ishusho y’umusatsi byari igikorwa cyangiza kandi kibabaza." Yashimiye Lupita Nyong’o kubwo kuzamura icyo kibazo kuko ngo na we ubwe muri Amerika ahaba nk’umwimukira bigatuma amenya agaciro ko kutubaha imico abantu batandukanye baba barakuye aho bakomoka.

Lupita Nyong’o wasabwe imbabazi, yari yavuze ikibazo cye abinyujije kuri Instagram, yashyizeho amafoto amafoto yakoreshejwe na Grazia ayagereranya n’iy’umwimerere imugaragaza afite umusatsi, abikurikiza ubutumwa bugaragaza ko yababajwe bikomeye n’uburyo yagaragajwemo.

Yagize ati "Nakiriza yombi umurage gakondo wacu nubwo nakuze ntekereza ko kugira uruhu rwera n’umusatsi utengeneje ari yo mahame y’ubwiza, ubu nzi neza ko uruhu rwanjye rwirabura n’umusatsi uhinahinnye nabyo ari ubwiza."

Lupita Nyong'o yavuze ko yababajwe bikomeye no guhindurirwa ishusho y'umusatsi asanganywe

Yakomeje avuga ko hakiri urugendo rurerure rwo guhangana ibyo yagereranyije n’ivangura ndetse no kutiyakira ku bagore b’abirabura ku bijyanye n’imiterere y’umusatsi wabo n’uburyo bagaragaramo.

Lupita Nyong’o umwe mu bakomeye muri sinema, izina rye ryatangiye kuvugwa cyane muri 2014 ubwo yegukanaga igihembo cya Oscar abikesha uko yakinnye muri filime yitwa ’12 Years A Slave’. Avuka kuri Prof. Peter Anyang’ Nyong’o uyobora intara ya Kisumu muri Kenya.

Uyu mukobwa usanzwe ari umwe mu bakinnyi ba filime bamamaye ku Isi, akomoka ku babyeyi b'abanya-Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza