Lil Wayne yongeye kujyanwa mu bitaro igitaraganya kubera igicuri

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 4 Nzeri 2017 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Lil Wayne yongeye kujyanwa igitaraganya mu bitaro nyuma yo gufatwa n’uburwayi bw’igicuri ndetse bituma ibitaramo yari afite bihagarikwa, akazongera kugaragara mu ruhame ari uko yorohewe.

Dwayne Michael Carter, Jr. [Lil Wayne] ni umwe mu baraperi bazwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi muri rusane. Yakoze album zabiciye bigacika ziriho indirimbo zakunzwe nka ’Lollipop’, ’Mirror’, ’A Milli’, ’Got Money’, ’Fireman’, ’John’ n’izindi.

TMZ yatangaje ko uyu muhanzi yajyanywe mu bitaro mu mpera z’icyumweru gishize biturutse ku burwayi asanganywe bw’igicuri butuma rimwe na rimwe ashobora kwitura hasi mu buryo butunguranye. Ibi byatumye ataboneka mu gitaramo yagombaga gukorera muri Las Vegas mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 3 Nzeri 2017.

Iki kinyamakuru kivuga ko yajyanywe mu bitaro bya Northwestern Memorial byo mu Mujyi wa Chicago nyuma yo gusangwa atameze neza mu cyumba cya hoteli yari arimo iherereye ahitwa Westin. Byatangajwe ko akigerayo nabwo yongeye guhungabana agafatwa no gutitira kw’igicuri.

Itsinda riberera inyungu z’uyu muraperi ngo zagerageje gusaba ko akurwa mu bitaro mbere y’igitaramo yagombaga gukora ku mugoroba wo ku Cyumweru ariko abaganga bakurikiranaga ubuzima bwe bakanzura ko bitaba ari icyemezo cyiza kuko ngo akeneye kubanza akaruhuka neza.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere Lil Wayne afashwe n’igicuri akajyanwa mu bitaro kuko no mu mwaka ushize wa 2016, yafashwe ubwo yari ari mu ndege ye bwite avuye mu gitaramo mu Mujyi wa Milwaukee muri Leta ya Wisconsin yerekeza muri Leta ya Calfornia.

Icyo gihe bageze mu kirere cy’ahitwa Omaha, uyu muraperi yagize ikibazo cy’ubwonko agwa hasi, abaganga be basabye ko indege isubizwa ku butuka bakabanza kwita kuri uyu muhanzi. Amaze kuzanzamuka yanze ko abanga bamuha imiti indege irongera ifata ikirere.

Nyuma y’akanya gato, Lil Wayne yongeye kugira ikibazo gikomeye, abaganga bahita bafata umwanzuro wo kumujyana mu bitaro kugeza azanzamutse.

Lil Wayne yajyanywe mu bitaro igitaraganya kubera igicuri

Lil Wayne yatangaje bwa mbere ko ajya afatwa n’ubu burwayi muri 2012, icyo gihe yavuze ko ari na yo imutera kugira ibibazo by’ubuzima bya hato na hato birimo kugwa igihumure no gufatwa n’isereri y’igikatu mu buryo butunguranye.

Usibye muri uwo mwaka mu wakurikiyeho bwo yamaze ibyumweru bitatu mu bitaro bya Cedars-Sinai Medical Center mu Mujyi wa Los Angeles kubera iki kibazo.

Uyu muraperi yaherukaga kwijundikwa n'abafana be mu Bufaransa nyuma yo kugera mu gitaramo yagombaga kuhakorera bamwe batangiye gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza