Lil Wayne yijunditswe n’abafana be mu Bufaransa

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 Kanama 2017 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Lil Wayne uri mu bubatse amateka mu muziki ku Isi, yarakariwe bikomeye n’abafana be mu Bufaransa nyuma y’uko atumiwe mu gitaramo akacyitabira bamwe batangiye kurimbirwa abandi bataha.

Dwayne Michael Carter, Jr. [Lil Wayne] ni umwe mu baraperi bazwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi muri rusane. Yakoze album zabiciye bigacika ziriho indirimbo zakunzwe nka ’Lollipop’, ’Mirror’, ’A Milli’, ’Got Money’, ’Fireman’, ’John’ n’izindi.

7sur7 yatangaje ko abafana b’uyu muraperi mu Mujyi wa Paris bakimenya amakuru ko azahataramira ku wa 16 Kanama 2017, bahise bagura amatike agashira mu gihe gito biteguye kumwereka ko bamushyigikiye nyamara we akaza kubatenguha.

Iki kinyamakuru cyavuze ko iki gitaramo cyagombaga gutangira saa mbiri z’ijoro ariko abari ku kibuga cya Olympia aho Lil Wayne yari butaramire bakamubona saa yine zishyira saa tanu, bamwe bari barambiwe bikabije abandi bagiye bataha urusorongo.

Icyazamuye umujinya n’uburakari ku bafana bari bitabiriye icyo gitaramo cya Lil Wayne n’uburyo ngo uyu muhanzi atamaze n’isaha ku rubyiniro ahubwo akaririmba iminota 55 yonyine. Ibi byatumye benshi bahitamo kugaragaza akababaro kabo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ibyo yakoze bidakwiye abandi basaba gusubizwa igice cy’amafaranga bishyuye.

Kwinjira muri iki gitaramo cyatumye Lil Wayne arakarirwa bikomeye n’abafana be mu Bufaransa kubera gukererwa mu gihe cy’amasaha arenga abiri, byari byashyizwe ku ma euros 70 akabakaba ibihumbi 70 Frw. Uyu muraperi mu gitaramo ntiyigeze asabira imbabazi ibyo yakoze nubwo abo yaririmbiraga bagaragaza uburakari no kwijima mu maso.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere Lil Wayne iyi myitwarire ayigayirwa kuko no muri 2015 yigeze kuvumirwa ku gahera na benshi mu bafana be bitabiriye ibirori byiswe Revolution Live ahitwa Fort Lauderdale muri Florida akahagera igitaramo gisa n’igihumuje.

Lil Wayne yijunditswe n'abafana kubera kwitabira igitaramo akererewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza