Lil Wayne yasohotse mu bitaro asabwa kuruhuka ibyumweru bibiri

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 6 Nzeri 2017 saa 03:16
Yasuwe :
1 0

Dwayne Michael Carter, Jr. [Lil Wayne] uri mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasezerewe n’ibitaro nyuma y’iminsi afashwe n’igicuri bigatuma ahagarika ibijyanye n’akazi ndetse n’ibitaramo byose yari afite muri iyi minsi.

Lil Wayne yafashwe n’igicuri mu mpera z’icyumweru gishize mu cyumba cya hoteli yari arimo iherereye ahitwa Westin. Abamusanze atameze neza bahise bamutabariza ajyanwa mu bitaro bya Northwestern Memorial byo mu Mujyi wa Chicago ariko akihagera na bwo yongera gufatwa n’isusumira ry’iyo ndwara mu buryo bukomeye.

TMZ yatangaje ko nyuma yo kwitabwaho n’abaganga uyu umuraperi kuri ubu yamaze koroherwa ndetse ngo yasezerewe mu bitaro ariko asabwa gufata ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri ndetse akirinda kuzongera gukora mu buryo burengereye mu bitaramo aririmbamo byose.

Umwe mu bantu ba hafi ba Lil Wayne yabwiye iki kinyamakuru ko zimwe mu mpamvu zatumye yongera gufatwa n’igicuri, harimo no kuba yari amaze iminsi afite gahunda itajenjetse ndetse bikaba byatumaga rimwe na rimwe atabona umwanya uhagije wo kuryama no kuruhuka mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Amakuru avugwa ni uko uyu muhanzi uzongera kugaragara mu bitaramo guhera ku cyo azakora ku wa 23 Nzeri 2017, mbere gato y’uko afatwa n’igicuri cyatumye ajyanwa mu bitaro ngo yari muzima nta burwayi bundi bukomeye cyangwa bworoheje afite ari nabyo bitanga icyizere ko azongera kumererwa neza mu minsi mike.

Kimwe mu byatumye ananirwa cyane mu minsi ishize ngo ni ukuba yarahoraga mu bitaramo yabivamo agasohoka, ibyo akabivamo ajya gufata amajwi y’indirimbo.

Lil Wayne yatangaje bwa mbere ko ajya afatwa n’ubu burwayi muri 2012, icyo gihe yavuze ko ari na yo imutera kugira ibibazo by’ubuzima bya hato na hato birimo kugwa igihumure no gufatwa n’isereri y’igikatu mu buryo butunguranye.

Lil Wayne yavuye mu bitaro nyuma yo gufatwa n'igicuri akitura hasi

Uyu muhanzi ni umwe mu baraperi bazwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi muri rusane. Yakoze album zabiciye bigacika ziriho indirimbo zakunzwe nka ’Lollipop’, ’Mirror’, ’A Milli’, ’Got Money’, ’Fireman’, ’John’ n’izindi.

Lil Wayne amaze kujyanwa mu bitaro inshuro nyinshi kubera iki kibazo
Uyu muraperi ngo yari amaze iminsi akora ibitaramo ubutaruhuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza