Kokoè Balbina yatorewe kuba Nyampinga wa 22 wa Togo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 Kanama 2016 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa D’Almeida Kokoè Balbina w’imyaka 20 y’amavuko, yambitswe ikamba rya Nyampinga w’igihugu cya Togo ku nshuro ya 22 irushanwa ribayeho mu birori byabaye kuwa 27 Kanama 2016.

Nyampinga D’Almeida Kokoè Balbina, ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri muri kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru. Yahigitse abakobwa 19 yari ahanganiye nab bo iri kamba.

Yagaragiwe n’igisonga cya mbere Brenda Kokoè Eyram Kankoue-Aho ndetse na Ella Fortunée Stéphanie Blandeye wabaye igisonga cya kabiri.

Mlle D’Almeida Kokoè Balbina, ureshya na metero 1,82, yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka ifite agaciro ka miliyoni 14 z’ama FCFA (akabakaba ibihumbi 24 by’amadolari). Yanahawe umushoferi uhoraho, ubwishingizi bw’imodoka n’amavuta izajya ikenera mu gihe cy’umwaka wose azamarana iri kamba.

Yanahawe ibahasha irimo miliyoni eshanu z’ama FCFA (hafi amadolari 8.600) hakiyongeraho miliyoni 12 z’ama FCFA (amadolari 20.000) azajya akoresha mu kwiyitaho no kwambara.

Irushanwa rya Miss Togo ryatangijwe mu mwaka wa 1994, ubu rimaze kuba inshuro 22. Kuva ryatangira ngo ni ubwa mbere ryagenze neza kurusha indi myaka yabayeho.

Abakobwa batanu babashije kugera mu cyiciro cya nyuma
Abakobwa bahatanye uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza