Kwamamaza

Koffi Olomide yasabye imbabazi Kenya yamuhambirije azira gukubita umugore

Yanditswe kuya 18-10-2016 saa 08:46' na IGIHE


Umuririmbyi Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomidé] yasabye abafana be muri Kenya aho yakubitiye umugore bikamuviramo guhambirizwa no kujyanwa mu buroko.

Koffi Olomide yatunguye benshi kuwa 22 Nyakanga 2016 ubwo yasohotse ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA) i Nairobi agatera imigeri umukobwa umubyinira. Koffi wiyita Grand Mopao yakubitiye uyu mubyinnnyi mu maso y’abapolisi banagaregeje kumubuza ariko agakomeza kumwunamaho.

Icyo gihe abaturage ba Kenya bashoje urugamba ku mbuga nkoranyambaga basaba leta kumuhambiriza ndetse irabikora. Yabanje gufungirwa ku kibuga cy’indege i Nairobi bucyeye yirukanwa muri iki gihugu, yageze iwabo leta imufunga iminsi ibiri muri Gereza nkuru ya Makala mu Mujyi wa Kinshasa.

Koffi Olomidé w’imyaka 60 yaciye bugufi asaba imbabazi abafana be muri Kenya ngo bongere bamugirire icyizere. Yabijeje ko ikosa yakoze ridateze kuzasubira ukundi nk’uko byumvikana mu mashusho yaciye kuri Televiziyo ya KTN.

Yagize ati “Bavandimwe banjye, bashiki banjye bo muri Kenya, ndabasuhuje kandi mboherereje ubutumwa bw’urukundo no kubaha. Nsabye imbabazi ku byabaye ubushize, icyo nsaba ni uko mwampa imbabazi ku byabaye.”

Koffi yongeyeho ati “Ndi umuntu usanzwe nubwo ndi icyamamare Koffi Olomide, ikintu nakoze mu buzima bwanjye kigoye ni ugusaba imbabazi Isi yose, ndakeka benshi barakekaga ko ntashobora kubikora ariko narabikoze kandi nongeye kubikora mbikuye ku mutima. Murakoze Kenya, ndabakunda.”

Mu mwaka wa 2012, Koffi Olomide yatawe muri yombi muri RDC aryozwa gukubita no kwambura uwari umujyanama we Diego Lubaki, icyo gihe yakatiwe amezi atatu y’igifungo gisubitse.

Muri 2008 nabwo yakubise umunyamakuru wafataga amashusho ya Televiziyo yigenga ya RTGA, yanamennye ibikoresho bye ubwo bahuriye mu gitaramo mu Mujyi wa Kinshasa. Icyo gihe ikibazo cyakemuwe mu bwumvikane busesuye.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 6 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved