Koffi Olomide yahawe akato muri Zambia, bamwe bifuza ko afungwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’ikirangirire muri Congo, Koffi Olomide yakomanyirijwe muri Zambia ku bw’ibyaha byiganjemo urugomo, guhohotera abagore no kugira imyitwarire idahwitse.

Uyu muhanzi uzwi ku mazina arimo "Shakespeare of Zaire", "Grand Mopao", "Mokonzi", "Tcha Tcho king", "Nkolo Lupemba" , "Sarkozy" n’andi menshi yongeye kuvugwa mu nkuru z’ibibazo nyuma y’ibizazane amaze iminsi acamo kuva yakubitira umubyinnyi we muri Kenya.

Koffi Olomide yagombaga kuba yarageze muri Zambia mu mpera z’icyumweru gishize aho yagombaga gukorera ibitaramo bibiri. Ku munota wa nyuma ubwo Koffi Olomide yiteguraga gufata indege ngo ajye muri Zambia yamenyeshejwe ko atemerewe gukandagira ku butaka bw’iki gihugu.

BBC yatangaje ko mu mpamvu zatumye ubutegetsi bwa Zambia bukomanyiriza Koffi Olomide, ahanini harimo ibyaha yakoze birimo gukubita abagore no gusambanya bamwe mu bamubyiniraga mu myaka yatambutse; ariko by’umwihariko yahawe akato kubera umufotozi wo muri iki gihugu yakubise ubwo aherukayo mu Ukuboza 2012.

Koffi w’imyaka 62, yari aherutse gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi akagezwa imbere y’ubutabera mu Bufaransa aho akurikiranweho ibyaha byo gukoresha ubusambanyi abagore bamubyiniraga abandi akabafungira mu nzu mu buryo bubabuza umudendezo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018, BBC yatangaje ko Ambasade y’u Bufaransa muri Zambia yari yandikiye leta isaba ko Koffi Olomide yatabwa muri yombi akigera muri iki gihugu.

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Zambia, Sylvain Berger yari yatangaje ko agomba guhita yitabaza polisi mpuzamahanga[Interpol] igafata Koffi Olomide kugira ngo yoherezwe mu Bufaransa yisobanure ku byaha ashinjwa.

Zambia yahaye akato Koffi Olomide wari ugiye kujya gukorerayo igitaramo nyuma y’uko muri Werurwe 2018 iki gihugu cyamaganye mubyinnyi uzwi nka Zodwa Wabantu muri Afurika y’Epfo uzwi cyane kubera imyitwarire ye idasanzwe no kubyina yambaye mu buryo bugaragaza imyanya ye y’ibanga.

Koffi Olomide we yagiye yamaganwa no mu bindi bihugu bitandukanye uhereye muri Kenya aho yakubitiye umugore wari mu itsinda ry’ababyinnyi be amuhora ubusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza