Kim Kardashian yashowe mu rubanza yishyuzwa miliyoni $100

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 3 Kanama 2017 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Kim Kardashian West uri mu bagore badasiba kuvugwa mu itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashowe mu rubanza yishyuzwamo miliyoni $100 biturutse ku kwamamaza ’ibihangano byiganywe’.

Uyu mugore uzwi cyane mu nkuru z’amafoto agaragaza imiterere y’umubiri we n’imibereho idasanzwe mu mubano we n’umuraperi Kanye West asanzwe ari n’umushoramari mu bikorwa by’ubucuruzi butandukanye burimo ubw’imideli no kwamamariza ibigo bikomeye binyuze mu cye yashinze cyitwa Kimsaprincess Productions LLC.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Kim Kardashian yarezwe mu nkiko n’umusore witwa Hooshmand Harooni wishyuza akayabo ka miliyoni $100 avuga ko afite ibyangombwa by’ipatante yandikishije muri 2013 ku mvugo ikoreshwa mu kwamamaza ibifuniko bya telefoni bikorwa n’ikigo cyitwa LuMee uyu mugore amenyekanisha.

Kim Kardashian yakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaramo telefoni ye iriho ibyo bifuniko, akavuga ko usibye kurinda za telefoni binafasha mu gufata selfie nziza.

Umuvugizi wa Kim Kardashian n’uwa LuMee bavuze ko ibirego byatanzwe bidashinga ndetse ngo uyu mugore akaba nta kintu yakoze kinyuranyije n’amategeko cyane ko ngo banafite ibisabwa byose kugaragazwa mu nkiko bimugira umwere n’icyo kigo ndetse bakaba bagiye gukurikirana ikigo cya Snaplight cyabareze.

Ikigo cya Snaplight cyareze Kim Kardashian kimwishyuza miliyoni $100 kivuga ko gishingira ku kuba uyu mugore yarinjije ndetse akaba akomeje kwigwizaho amafaranga abikesha kwamamaza ibikorwa bo bita ko byibwe.

Kim Kardashian washowe mu kirego yishyuzwa miliyoni $100 yamenyekanye cyane biturutse ku mashusho n’amafoto y’ubwambure bwe yagiye akwirakwizwa mu bihe bitandukanye. Muri iki gihe abana n’umuraperi Kanye West bamaze imyaka irenga itatu barushinze.

Kanye West na Kim Kardashian bafitanye abana babiri aribo North “Nori” West w’imyaka itatu na Saint West ufite umwaka umwe. Aba bombi batangiye gukundana muri Mata 2012, basezerana kubana mu birori byabereye mu Butaliyani byabaye tariki 24 Mata 2014.

Abavugizi b'uyu mugore bavuze ko nta cyaha yakoze cyatumwa yishyuzwa ako kayabo

Umuryango w’aba bombi uri mu myiteguro yo kwakira umwana wa gatatu, uzabyarwa n’umugore bishyuye ngo abatwitire nyuma y’aho bo babwiwe n’abaganga ko gusubirayo bitabashobokera kuko Kim Kardashian yagize ikibazo muri nyababyeyi ku buryo adashobora kongera kubyara.

Kim Kardashian ni umugore wa Kanye West bafitanye abana babiri, baritegura uwa gatatu
Kim Kardashian yakunze kwamamaza ibifuniko bya telefoni yishyurizwa avuga ko bituma umuntu afata selfie nziza, aha yari ari kumwe na Hillary Clinton

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza