Kim Kardashian yandikiwe ibaruwa idasanzwe n’umukecuru umaze imyaka 20 muri gereza

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 04:28
Yasuwe :
1 1

Umukecuru wakatiwe igifungo cya burundu muri gereza yanditse ibaruwa yakoze benshi ku mutima ashimira Kim Kardashian kubera uburyo amwitaho anamuharurira inzira izatuma arekurwa agasubira mu buzima busanzwe.

Kim Kardashian amaze imyaka irenga icumi avugwa cyane mu itangazamakuru, yatangiye kugaragara cyane ubwo hasohokaga amashusho y’ubusambanyi yakoranye n’umusore witwa Ray J, bashwana akayashyira hanze. Uko yamenyekanye yabibyaje umusaruro ndetse akaza umurego mu gukora ibiganiro bimwinjiriza amafaranga kuri televiziyo.

Umukecuru witwa Alice Marie Johnson amaze imyaka 20 muri gereza, yakatiwe igifungo cya burundu azira gufatirwa mu gatsiko k’abakora amafaranga y’amahimbano bakanacuruza ibiyobyabwenge.

TMZ yasohoye ibaruwa yakoze benshi ku mutima Kim Kardashian yandikiwe n’uyu umukecuru amushimira uruhare akomeje kugira mu kubura urubanza rwe kugira ngo afungurwe. Yavuze ko uyu mugore ari gufasha mu buryo bukomeye abamwunganira mu by’amategeko.

Yagize ati “Nshishijwe bugufi no kugushimira byimazeyo no ku byo umaze kunkorera. Ubwo navuganaga n’umwunganizi wanjye Shawn Holley, natunguwe no kumenya izina ry’umuntu uri kumfasha, byansabye igihe kugira ngo mbashe kubyiyumvisha no kwakira ko ari wowe yahoraga ambwira ariko ntiyerure. Nta magambo ahagije nabona yo kukugaragariza ugushima bimvuye ku mutima.”

Yakomeje avuga ko ashimira cyane Kim Kardashian uri gukora ibikomeye mu kuramira ubuzima bwe no kumugarura mu muryango. Yavuze ko ibyo Kardashian amukorera byamuhaye icyizere ko azongera kubaho mu buzima busanzwe.

Alice Marie Johnson yagaragaje icyizere afitiye Kim Kardashian avuga ko umuhigo wo kumufunguza yihaye nusohora bizaba nk’ikimenyetso cy’uko ubwisanzure mu butabera butabogamye bizashoboka mu gihe kiri imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kim Kardashian yashimwe n'umukecuru gukurikirana urubanza rwe ngo afungurwe

Ibikorwa byo gutanga ubufasha mu gukoranira bya hafi n’abanyamategeko Kim Kardashian ari gukora, abifatanya n’urundi rubanza yiyemeje kubyutsa rw’umugore witwa Cyntoia Brown wo muri Tennessee wafungiwe kwica umugabo wamukoreshaga nk’umucakara w’imibonano mpuzabitsina ubwo yari afite imyaka 16.

Ibaruwa umukecuru yandikiye Kim Kardashian yakoze benshi ku mutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza