Umugore utwitiye urugo rwa Kanye West agiye kubyara umukobwa

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 7 Nzeri 2017 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Kim Kardashian n’umuraperi Kanye West ugiye kwakira umwana w’umukobwa mu muryango nyuma y’igihe bashaka urubyaro ariko bararubuze kubera ikibazo umugore yagize muri nyababyeyi.

Aba bombi basanzwe bafitanye abana babiri aribo North “Nori” West w’imyaka ine na Saint West ufite umwaka umwe, byaherukaga gutangazwa ko bakodesheje umugore ngo azababyarire nyuma y’aho babwiwe n’abaganga ko bidashoboka ko Kim Kardashian we yongera gutwita ngo yibaruke amahoro.

TMZ yatangaje ko amakuru ifite aturuka mu bantu ba hafi b’umugore utwitiye Kim Kardashian na Kanye West, yemeza ko yamaze kubwirwa n’abaganga ko azabyara umwana w’umukobwa ndetse ngo kuri ubu akaba ari mu byishimo byinshi byo kuba agiye gusohoza ibyo yemereye ibi byamamare.

Iki kinyamakuru cyari cyabanje gutangaza ko umwana wa gatatu Kim Kardashian na Kanye West bagiye kwakira mu muryango akiyongera kuri Saint West na North West bari basanganywe, byamaze kwemezwa n’abaganga ko azavuka muri Mutarama mu mwaka utaha wa 2018.

Ubwo Kim Kardashian yibarukaga ubuheta yabwiwe n’abaganga ko afite ikibazo cy’uburwayi buzwi nka "placenta accreta" muri nyababyeyi, bushobora kumuhitana mu gihe yaba yongeye gutwita.

Nyuma y’ibyo byago, uyu muryango w’ibyamamare kugira ngo ubashe kubona umugore uzaterwa intanga akabatwitira bashatse umuranga w’abasanzwe bakora nk’ibyo. Uwakodeshejwe yishyuwe $45,000 y’amezi icumi ndetse biyemeza kujya bamuha umushahara ungana na $4,500 buri kwezi.

Mu masezerano bagiranye n’uwo mugore byamaze kwemezwa ko agiye kubabyarira umukobwa, bemeranyijwe ko mu gihe cyo kwibaruka naramuka agize ikibazo muri nyababyeyi cyangwa indi myanya myibarukiro azishyurwa $4,000.

Icyo gihe Kim Kardashian na Kanye West banasabwe gutanga ingwate ingana na $68,850 mu rwego rwo kwizeza uburenganzira ku mafaranga uwabafashije kubona umugore uterwa intanga ngo azababyarire umwana wa gatatu.

Kim Kardashian yatunguye miliyoni zirenga ijana n’eshatu z’abamukurikira kuri Instagram ashyiraho ifoto igaragaza ubwambure bwe ahagaze mu giti, ibi yabikoze mbere gato y’uko bitangazwa ko agiye kwakira umwana wa gatatu. Mu masaha 24 iyi foto imazeho yabonye Likes zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu.

Kanye na Kim Kardashian batangiye gukundana muri Mata 2012, bagasezerana kubana mu birori byabereye mu Butaliyani tariki 24 Mata 2014, mu byo bemeranyije n’umugore ubatwitiye umwana wa gatatu kuri ubu, basinye bemera ko naramuka abyaye umwana ufite ikibazo runaka, bazamurera uko yavutse ndetse akitwa uwabo mu buryo bw’amategeko.

Kim Kardashian ubyaye kabiri yabwiwe ko adashobora kwibaruka ukundi
Kanye West na Kim Kardashian basanzwe bafitanye abana babiri
Umuryango w'aba bombi ngo wifuza kurera abana benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza