Kwamamaza

Kevin Hart na Parrish, Ray J na Princess barushinze (Amafoto)

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 08:23' na Munyengabe Murungi Sabin


Umunyarwenya Kevin Hart yarushinganye n’umukunzi we w’igihe kinini Eniko Parrish mu birori bikomeye byabereye ahitwa Santa Barbara muri California kuwa Gatandatu tariki ya 13 Kanama 2016.

Kevin Hart na Eniko Parrish bakoze ubukwe nyuma y’uko bari bamaze imyaka itanu bakundana. Hart w’imyaka 37 yashyize kuri Instagram amafoto y’urukurikirane agaragaza uko ubukwe bwe bwagenze, yanditseho ko ‘yemereye Parrish ko babaye Hart umwe’.

Uyu mukinnyi wa filime yasabye Parrish [w’imyaka 31] ko yazamubera umugore ubwo yizihije isabukuru y’imyaka 30 y’amavuko undi na we ntiyazuyaza ahita amwemerera.

Umuhungu wa Kevin Hart witwa Hendrix[w’imyaka 8] ni we wari wamubereye kigingi [best man]. Hart asanzwe afite undi mukobwa witwa Heaven w’imyaka 11, uyu yamubyaranye n’umugore wa mbere witwa Torrei Hart[babaye kuva muri 2003-2011].

Umuraperi Ludacris n’umugore we Eudoxie Mbouguiengue batashye ubukwe bw’uyu muryango basanzwe bafitanye ubumwe bukomeye.

Kevin Hart n'umugore Eniko Parrish
Eniko Parrish , umugore wa Kevin Hart
Umuhungu wa Kevin Hart yaherekeje se ku munsi w'ubukwe
Ludacris n'umugore we Eudoxie Mbouguiengue batashye ubu bukwe

Ubukwe bwa Ray J na Princess Love bwatashye

Umuhanzi mu njyana ya RnB, Ray j na we yarushinze kuwa Gatandatu tariki ya 13 Kanama 2016. Yambikanye impeta n’umukunzi we Princess Love ibirori byabereye ahitwa Vibiana mu Mujyi wa Los Angeles.
Umuraperi The Game yari mu basore umunani bambariye Ray J ku munsi w’ubukwe mu gihe umuririmbyi Brandy yari mu bakobwa bambariye umugeni.

Ray J yakundanye na Kim Kardashian kuva mu mwaka wa 2003 kugeza muri 2006. Mu mwaka wa 2007 Ray J yasohoye sex tape yafashe akorana imibonano mpuzabitsina na Kim Kardashian [ubu ni umugore wa Kanye West]. Aya mashusho yasakajwe ku Isi hose ndetse ari mu byatumye bombi bavugwa cyane n’itangazamakuru, kugeza ubu ni rwo rwibutso rukomeye mu rukundo bagiranye.

Ray J na Princess Love barushinze

Ray J na Princess Love batangiye gukundana mu mwaka wa 2014, mu mwaka ushize ni bwo uyu muhanzi yasabye umukobwa ko yamwemerera bakazarushinga. Ubukwe bwabo bwatashywe n’abatumirwa 150.

The Game yari yambariye umusore
Ray J yambitse uyu mukunzi we impeta y'urukundo mu mwaka ushize
Ray J na Kim Kardashian bakundanye kuva muri 2003-2006

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved