Kendrick na Ed Sheeran imbere mu bahataniye Billboard Music Awards

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mata 2018 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Kendrick Lamar akomeje kwigaranzura abakora injyana ya Hip Hop ku Isi, ubu ari imbere mu bahanzi bahataniye ibihembo bya Billboard Music Awards umwaka wa 2018.

Mu bihembo byatanzwe muri Gicurasi 2017, Drake yaciye agahigo yegukana ibihembo 13 icyarimwe muri Billboard Music Awards. Mu ndirimbo zahemuhesheje ibihembo harimo n’iyo yahuriyemo na Wizkid.

Icyo gihe yakurikiwe n’itsinda Twenty One Pilots ndetse na Beyoncé batsinze mu byiciro bitanu.

Urutonde rw’abahataniye ibihembo bya Billboard Music Awards uyu mwaka, byatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 17 Mata 2018, umuraperi Kendrick Lamar ni we waje imbere mu byiciro 15.

Inyuma ya Kendrick Lamar hari Ed Sheeran na Bruno Mars; aba bahanzi bose bibonye mu byiciro bikomeye birimo icya Top Artist, Top Male Artist, Top Hot 100 Artist, ndetse na Top Hot 100 Song.

Kendrick Lamar ayoboye urutonde rw’abahataniye ibi bihembo, nyuma y’uko kuwa Mbere tariki ya 16 Mata 2018 yahawe igihembo gikomeye cya Pulitzer Prize abikesha album ye yaciye ibintu "DAMN," iyi yayisohoye muri Mata 2017.

Itsinda ry’abagize akanama gatanga amanota muri ‘Pulitzer’, ryavuze ko indirimbo "DAMN" idasanzwe ndetse ko Lamar yayishyizemo imbaraga n’ubuhanga bwe bwose ari nacyo cyatumye yigarurira Isi mu bakunda umuziki wa Hip Hop.

Album "DAMN" yamaze ibyumweru bine ku mwanya wa mbere kuri Billboard chart, ni nayo yahesheje Lamar kuyobora indirimbo ijana zikunzwe kuri uru rubuga ku bw’iyo yise "Humble."

Sheeran yaje mu bahanzi ba mbere bahataniye ibihembo byinshi, ku bwa album, "÷" ("Divide"). Indirimbo ya mbere mu zigize iyi album "Shape of You," yamaze ibyumweru 33 mu ndirimbo icumi za mbere kuri Billboard charts.

Kendrick ari imbere mu bahanzi bahataniye ibihembo bya Billboard Music Awards 2018

Mu bahandi bahanzi baje mu myanya ya mbere mu bihembo bya Billboard Music Award harimo Post Malone (mu byiciro 13), Imagine Dragons (ibyiciro 11) ndetse na Drake (uri mu byiciro 9).

Ibihembo bya Billboard Music Awards bizatambutswa imbonankubone kuri NBC mu muhango uzabera kuri MGM Grand Garden Arena i Las Vegas ku Cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2018.

Urutonde rurambuye bw’abahataniye ibi bihembo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza