Kayibanda waririmbanye na Mako Nikoshwa yakubiswe ahinduka intere

Yanditswe na
Kuya 13 Nyakanga 2017 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’umunyarwenya Godfrey Seguya [Kayibanda] yaguye mu gaco k’abambuzi baramukubita bamuhindura intere ku wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2017.

Kayibanda yamamaye cyane mu Rwanda mu ndirimbo yitwa ‘Mariya Roza’ ya Mako Nikoshwa mu myaka irenga icumi ishize. Izina rye rizwi cyane kandi binyuze mu bikorwa byo kwamamaza n’ibitaramo by’urwenya akora muri Uganda no mu karere.

Ubu ari mu bitaro bya Nsambya mu Mujyi wa Kampala nyuma yo guterwa n’amabandi ubwo yari mu rugendo yerekeza ku kazi kuwa Kabiri w’iki cyumweru.

Big Eeye ivuga ko amakuru yahawe ‘inshuti za hafi z’uyu mugabo avuga ko ‘yagize ikibazo cya lisansi yashize aparika ku muhanda, ubwo yashakaga ubufasha haza amabandi aramwambura aranakubitwa bikomeye’.

Kayibanda ubusanzwe ukora ikiganiro gikunzwe kuri Bukedde FM mu masaha ya mugitondo, yambuwe ibyo yari afite byose ndetse arakubitwa bimuviramo kuvunika urutirigongo.

Uyu mugabo ukunze kuza mu Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza aho arwariye mu bitaro bya Nsambya ntabasha kweguka kuko umugongo wavunitse ndetse n’imitsi y’ijosi yagize ikibazo gikomeye ubwo bamunigaga.

Kayibanda waririmbanye na Mako Nikoshwa yakubiswe ahinduka intere

Kayibanda ni inshuti ikomeye ya Mako nikoshwa kuva yatangira kuririmba muri 2004 akiba muri Uganda kugeza ubwo bakoranye indirimbo ‘Mariya Roza’ yakanyujijeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza