Kanye West yagiye mu nkiko nyuma y’ibitaramo byahagaritswe kubera uburwayi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 2 Kanama 2017 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Kanye Omari West yagejeje ikirego mu rukiko yishyuza amafaranga yagombaga guhabwa mu bitaramo yasubitse mu mpera z’umwaka ushize ubwo yagiraga ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe agashyirwa mu bitaro.

Kanye West azwi mu ndirimbo zirimo “All of The Lights”, “Good Life”, "Famous", "Mercy", "FourFiveSeconds" n’izindi. Ni icyamamare biturutse ku myitwarire idasanzwe imuranga mu buzima bwe nk’icyamamare ndetse n’ibyo akunze gutangaza bitungura bamwe.

Nyuma y’uburwayi butunguranye yagize mu gihe yari ari mu rugendo rw’ibitaramo yise "Saint Pablo Tour" mu mpera z’umwaka ushize, Kanye West abifashijwemo n’ikigo cyitwa Very Good Touring cyari cyaratanze ubwishingizi kuri ibyo bikorwa yajyanye ikirego mu nkiko ashinja ubwambuzi no kutubahiriza amasezerano ikindi cy’abongereza cyitwa Lloyd.

Muri icyo kirego, umunyamategeko Howard King yatse miliyoni $10, yongeraho ati "Ntibigeze batugezaho ikintu na kimwe mu gutanga ibisobanuro ku mpamvu batatwishyuye, cyangwa ngo bagaragaze niba bazishyura cyangwa ngo bafate umwanzuro wo kwihohora, bigaragaza ko uburyo Kanye West yakoreshejemo urumogi bashobora kubyitwaza bahakana iki kirego."

Ikinyamakuru Hollywood Reporter cyashyize ahagaragara aya makuru bwa mbere, cyatangaje ko Kanye West yatakaje amadolari ya Amerika abarirwa mu bihumbi mu bwishingizi ku bitaramo byahagaritswe ariko kugeza n’ubu akaba atarishyuwe na gato.

Ibitaramo byo mu ruhererekane rw’ibyo Kanye West yise "Saint Pablo Tour" byagombaga kuba kugeza ku itariki 31 Ukuboza 2016, ariko uyu muraperi afatwa n’uburwayi bw’umunabi habura ibigera kuri 21 ngo abishyireho akadomo.

Igitaramo yaririmbyemo muri San Jose, ku wa 18 Ugushyingo 2016, yavuze ibintu byatumye benshi bumirwa. Yagarutse ku by’amatora y’Umukuru w’Igihugu yari yegereje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ataratora ariko ngo anabigiyemo ijwi rye yariha Donald Trump utari ushyigikiwe na gato na benshi mu byamamare.

Mu minota ya nyuma y’igitaramo cy’umunsi wakurikiyeho muri Sacramento yasoje aririmbye indirimbo enye gusa, arangije afata umwanya yibasira bikomeye Jay Z avuga ko ashaka kumuhitana, yakomereje ku mugore we Beyoncé, Hillary Clinton, Mark Zuckerberg, na MTV. Ibyo Kanye yakoze icyo gihe byateje impagarara mu buryo bukomeye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu bakoresha Twitter.

Uyu muraperi arashaka kwishyurirwa ibitaramo ataririmbyemo

Nyuma y’iminsi ibiri uyu muhanzi yahise ashyirwa mu bitaro bya UCLA Medical Center biri mu Mujyi wa Los Angeles, avugwaho kugira umunabi ukabije n’uruhurirane rw’ibibazo byo mu mutwe, ihuzagurika mu mitekerereze, n’umunaniro ukabije wamubuzaga amahwemo ntabashe gusinzira. Yasezerewe n’abaganga nyuma y’iminsi umunani.

Umunyamategeko King uhagarariye inyungu za Kanye West yavuze ko ikigo cya Lloyd bashinja ubwambuzi kidakwiye kuzitwaza impamvu zirimo kuba Kanye West yarakoresheje ibiyobyabwenge bikamugeza kuri ibyo bibazo, anavuga ko icyo kigo cyakoze amakosa akomeye yo gushyira amakuru y’ibanga mu itangazamakuru.

Kanye West yarwaye umunabi ibyumweru bibiri mu mpera za 2016
Mu gitaramo Kanye West yakoze bwa nyuma yandagaje ibyamamare karahava

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza