Justin Bieber yijujutiwe mu gitaramo mu Buhinde mbere y’uko aza muri Afurika

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 14 Gicurasi 2017 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi "Justin Bieber" Drew ukomoka muri Canada yijujutiwe na benshi mu bitabiriye igitaramo cya mbere mu mateka yakoreye mu Buhinde, kikitabirwa n’imbaga y’abafana barenga ibihumbi mirongo itanu.

Justin Bieber ari mu bahanzi bakomeye ku Isi ndetse bakurikirwa na benshi mu rubyiruko, by’akarusho akaba umunyagikundiro mu bakobwa bakunda umuziki we, ibi bigaragarira mu bitaramo agenda akora mu bihugu byo ku migabane itandukanye.

Uyu muhanzi yakoze ibitishimiwe n’abitabiriye igitaramo yari ategerejwemo cyane mu Mujyi wa Mumbai muri Stade ya DY Patil. Muri iki gitaramo cyabaye ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2017, hari abishyuye itike yo kwinjira mu myanya y’icyubahiro yaguraga amadolari 1000, barakazwa cyane n’uburyo yajijishije akaririmba akubita iminwa gusa nyamara amajwi y’ibyo akora yarafashwe mbere.

Hari abafana barebye igitsure uyu muhanzi ndetse abandi bamuvugaho amagambo asharira kuri Twitter bajora uburyo yaje kubataramira yambaye ikabutura ya siporo n’imipira ’iciriritse’ nyamara yarishyuwe akayabo n’abateguye igitaramo cye kiri mu ruhererekane rw’ibyo yise ’Purpose World Tour’.

Uyu muhanzi ngo yari yanagoye cyane abamutumiye abasaba ko we n’inshuti zamuherekeje bacumbikirwa muri hoteli zihenze cyane ndetse bakakirwa mu buryo budasanzwe.

Nubwo hari abitabiriye igitaramo cya mbere cya Justin Bieber mu Buhinde bagataha batanyuzwe, hari abasagutswe n’ibyishimo bitewe n’imbaraga uyu musore w’imyaka 23 yakoresheje kuko yaririmbye mu gihe kigera ku isaha imwe n’igice adafata umwanya wo kuruhuka. Yanyuzagamo akaririmba n’indirimbo z’abandi bahanzi zikunzwe mu Buhinde.

Ikinyamakuru Indian Express cyanagarutse ku buryo uyu musore yavuye mu Buhinde akirangiza igitaramo cye ntibyishimirwe ndetse ngo benshi babifashe nko kudaha agaciro urugendo rwe muri icyo gihugu kuko atigeze yitabira ibindi bikorwa byari byateguwe yagombaga guhuriramo n’ibyamamare muri icyo gihugu, akanifotozanya na bamwe mu bafana be.

Nyuma gato yo kuririmbira abantu 56,000 bari bishyuriye kumureba baturutse impande zitandukanye mu Buhinde no bihugu bituranye, Justin Bieber yahise yerekeza ku kibuga cy’indege mu buryo bw’ibanga. Amwe mu mafoto yafashwe ataha yamugaragaje yambaye ubusa hejuru bitewe n’ubushyuye buri mu Mujyi wa Mumbai yataramiyemo.

Kugeza ubu, Justin Bieber ntaragira icyo avuga ku nkuru zikomeje gucicikana mu binyamakuru bikomeye, zivuga ko atahaye agaciro urukundo rw’abakunzi b’umuziki we mu Buhinde.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu Buhinde, Justin Bieber akorera ibitaramo bibiri muri Afurika y’Epfo; ku wa 14 Gicurasi azaririmbira muri Stade ya FNB mu Mujyi wa Johannesburg, naho ku wa 17 Gicurasi aririmbire abatuye i Cape Town. Nyuma y’ibi bitaramo byombi azahita yerekeza ku mugabane w’i Burayi.

Igitaram cya Justin Bieber mu Buhinde cyitabiriwe cyane
Justin Bieber mu Buhinde ngo yaririmbiye kuri CD iriho amajwi yafashe mbere
Juatin yarakaje abafana bitewe no kwitabira igitaramo yambaye imyenda ya Siporo
Akirangiza kuririmba mu Buhinde Bieber yahise ahava
Hari bamwe mu bafana bishimiye uburyo yaririmbye igihe kirekire ataruhuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza