Kwamamaza

Justin Bieber yasibye konti ye kuri Instagram ahunga ibitutsi

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 16:58' na Remesha Jr.


Umuhanzi ukomoka muri Canada Justin Bieber yafashe umwanzuro wo gusiba konti ye ku rubuga rwa Instagram nk’inzira yo guhunga ibitutsi n’amagambo mabi abafana bavuze ku mukunzi we mushya.

Justin Bieber yari amaze kuzuza abantu bamukurikira kuri Instagram bakabakaba miliyoni 78. Yahanaguye konti ye biturutse ku bafana batutse ibyo gupfunyika umukobwa bacudikanye muri iyi minsi witwa Sofia Richie [umwana wa Lionel Richie].

CNN itangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize Justin Bieber yashyize ifoto kuri Instagram ari kumwe na Sofia Richie. Mu bihumbi by’ibitekerezo byayishyizweho hari higanjemo abafana batukaga uyu mukobwa ibintu byarakaje cyane Justin Bieber.

Justin Bieber yahise yandika amenyesha abafana be ko nibakomeza kumwandikira amagambo ahembera urwango ari buhindure konti ye ikaba private [ntibonwe n’ubonetse wese].

Yagize ati “Ngiye guhindura konti yanjye private niba mudahagaritse urwango, bitangiye kurenga imipaka. Niba muri abafana nyabo ntimwagakwiriye kwitwara gutya.”

Justin Bieber na Sofia Richie[w’imyaka 17 y’amavuko] birakekwa ko baba bari mu rukundo nyuma y’uko mu byumweru bike bishize bagiye bagaragara mu ruhame bishimanye.

Selena Gomez yahise yandika akora mu jisho Justin Bieber amusaba kwirinda kurakarira abafana ahubwo ko akwiye kwirinda gusakaza amafoto ye n’umukunzi we mushya.

Ati “Niba utabasha guhangana n’urwango hagarika gusakaza amafoto y’umukunzi wawe [araseka]. Byagakwiriye kuguma hagati yanyu uko muri babiri. Nturakarire abafana bawe. Baragukunda kandi bagufashije mbere y’uko undi wese abikora.”

Justin Bieber yasibye konti ya Instagram ahunga ibitutsi

Uyu musore yahise asubiza Selena Gomez mu mvugo yumvikanisha ko ari we wamugize icyamamare bityo ko atumva impamvu akomeje kumwigirizaho nkana.

Ati “Birasekeje ukuntu abantu bankoresheje ngo bamenyekane bakomeje kuntunga intoki bigeze aha. Ntabwo mbereyeho gutukwa. Ndakeka byaba byiza mwubashye inshuti zanjye […] Yego nyine nkunda abafana banjye.”

Selena Gomez yongeyeho ati “Birasekeje ukuntu umuntu wacaga inyuma umukunzi we inshuro nyinshi, atangiye gutunga intoki uwamubabariye wanamufashije…”

Bidatinze Justin Bieber yasibye burundu konti ye ya Instagram, ubu ugerageje kuyishakisha bakwereka ko itabaho.

Justin Bieber na Sofia Richie biravugwa ko bari mu rukundo
Justin Bieber na Gomez bakundanye hagati ya 2011-2014 gusa baje gutandukana umwe ace inzira ze

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved