Justin Bieber yambitse impeta y’urukundo umunyamideli Hailey Baldwin

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi ukomoka muri Canada Justin Bieber yatangiye urugendo rushya mu buzima bw’urukundo, mu mpera z’icyumweru gishize yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Hailey Baldwin.

Hailey Baldwin, ni umunyamideli w’Umunyamerika, abifatanya n’akazi akora kuri Televiziyo. Uyu mukobwa w’imyaka 21, ni mwene Stephen Baldwin uzwi cyane muri sinema ya Hollywood.

CNN yatangaje ko yahawe amakuru n’inshuti ya hafi ya Hailey Baldwin ko yamaze kwinjira mu buzima bushya aho yambitswe impeta na Justin Bieber mu rugendo ruganisha ku kuzashinga urugo.

Justin Bieber na Hailey Baldwin bambikanye impeta mu gihe bigeze gukundanaho mu 2016 ariko bikarangira batandukanye. Mu gihe gito gishize bagiye bagaragara bari kumwe mu ruhame ari nabwo byongeye kuvugwa ko basubukuye urukundo.

Mu mpera z’iki cyumweru gishize, Justin na Hailey Baldwin bajyanye gusangira ibyishimo muri Bahamas ari nabwo nyuma ababyeyi babo basakaje inkuru yasaga n’ishimangira ko bahanye isezerano rishya mu rukundo rwabo.

Justin Bieber yasabye Hailey Baldwin ko batera indi ntambwe muri uru rugendo bagiriye muri Bahamas ndetse ibi bias n’ibyashimangiwe na Jeremy Bieber[se wa Justin] wanditse kuri Instagram agaragaza ko byamunyuze.

Yagize ati "@justinbieber birenze kuba ishema! Mfite amashyushyu y’ikindi cyiciro gikurikiyeho.” Aya magambo yanditse ku ifoto ya Justin Bieber ari ku nkombe z’inyanja, yasize benshi mu rujijo kuko byari bitaramenyekana ko yambitse impeta umukobwa.

Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga, nyina wa Justin Bieber, Pattie Mallette yanditse kuri Twitter ati “Love Love Love Love Love Love Love" ariko ntiyagira igisobanuro atanga.

Se wa Baldwin, umukinnyi wa filime Stephen Baldwin na we yahise yandika kuri Twitter avuga ko we n’umugore we Kennya bahora basaba ugushaka kw’Imana.

Yagize ati “Igiye mu mitima ya JB[Justin Bieber] & HB[Hailey Baldwin]. Nimucyo twese dukomeze dusenge maze ugushaka kwayo gukorwe. Mwembi ndabakunda cyane! Igihe cy’Imana, ibyiza biracyaza.”

Akimara kwandika aya magambo, itangazamakuru ryayasamiye hejuru ndetse inkuru zitangira kwandikwa gusa na we yahise ayahanagura byihuse ariko abenshi bari bamaze kuyabika.

Muri Kanama 2016, nibwo Justin Bieber yavuzwe bikomeye ko yasibiye mu byerekeye urukundo kubera ibihe byiza yagiranaga na Sofia Richie[umukobwa w’umuririmbyi Lionel Richie]. Aba bombi beruye iby’urukundo rwabo muri uko kwezi ari nabwo itangazamakuru ryatangiye kubavugaho cyane.

Justin na Sofia Richie bamaranye igihe gito baza gutandukana. Nyuma y’aho, uyu muhanzi yahise asubukura urukundo rwe na Selena Gomez wari umaze gutandukana na The Weeknd.

Hailey Baldwin na Justin Bieber bahanye isezerano rishya mu rukundo rwabo

Mu bakobwa bose Justin Bieber yakundanye na bo, Selena Gomez ni we uza ku isonga mu bo bafitanye amateka yihariye, barakundanaga nyuma y’igihe gito bakongera bagashwana bikaba aho nyuma y’igihe kinini nabwo bakongera kunga ubumwe.

Justin Bieber na Selena Gomez bakundanye mu gihe cy’myaka itatu kuva mu 2011 kugeza 2014, ariko muri icyo gihe cyose nabwo bavugwagaho gutandukana bya hato na hato bakongera bakunga ubumwe bidateye kabiri.

Ababyeyi ba Hailey Baldwin bishimye birabarenga bisanga babishyize hanze nyuma basiba ubutumwa bahaye abafana
Se wa Justin Bieber ni we watangaje bwa mbere ibyerekeye aya makuru
Abenshi bagaragaje ko batishimiye ubumwe bwa Justin Bieber na Hailey Baldwin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza