Kwamamaza

Jennifer Lopez yatandukanye n’umusore yasimbuje Marc Anthony

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 10:10' na Remesha Jr.


Jennifer Lynn Lopez yamaze gutandukana n’umusore bamaze imyaka itanu bakundana witwa Casper Smart, uyu yakundanye na we amusimbuje umuririmbyi Marc Anthony.

Jennifer Lopez na Casper Smart ntibakiri kumwe ndetse inshuti za hafi z’uyu mugore zaganiriye ikinyamakuru People zahamije ko iby’urukundo rw’aba bombi byarangiye.

Muri iyi minsi Jennifer Lopez akunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘Ain’t Your Mama’, yatangiye gukundana n’umubyinnyi we Casper Smart mu mwaka wa 2011 akimara gutandukana na Marc Anthony.

Inkuru zivuga ku isenyuka ry’urukundo rwabo zihamya ko batandukanye mu mwaka wa 2014 gusa mu ntangiriro za 2016 bongeye gusubukura. Mu cyumweru gishize Casper yari yaherekeje Jennifer Lopez mu gitaramo aherutse gukorera i Las Avegas ari nabwo abantu bari batangiye gukeka ko bubuye umubano.

Inshuti ya Jennifer Lopez yahamirije People Magazine ko uyu mugore w’imyaka 47 yatandukanye na Casper w’imyaka 29. Yagize ati “Jennifer na Casper baratandukanye. Bamaze ibyumweru byinshi batandukanye.”

Yongeyeho ati “Bazakomeza babe inshuti bisanzwe, basurane, ariko ntabwo bakiri kumwe…”

Jennifer Lopez na Casper Smart batandukanye

Jennifer Lopez yakundanye n’uyu musore nyuma yo gutandukana na Marc Anthony barushinganye muri 2004–2011. Mbere yari yarakundanye n’abandi bagabo barimo Cris Judd ( 2001–2003) na Ojani Noa (1997–1998).

Aba bombi bari bamaranye imyaka itanu bakundana

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved