Kwamamaza

Jennifer Lawrence ayoboye abagore bakina film binjije akayabo muri 2016

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 08:27' na Remesha Jr.


Jennifer Lawrence w’imyaka 26 y’amavuko ni we uri imbere y’abakinnyi ba film b’igitsinagore binjije amafaranga menshi kurusha abandi mu mwaka wa 2016 nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa Forbes Magazine.

Uyu mukinnyi wakunzwe na benshi muri film zaciye uduhigo ‘Hunger Games’ na ‘X-Men’ , kuva muri Kamena 2015 kugeza muri Kamena 2016 yinjije miliyoni 46 z’amadorali. Ni umwaka wa kabiri wikurikiranya Jennifer Lawrence ayoboye uru rutonde, muri 2015 nabwo yari imbere na miliyoni 52 z’amadolari.

Yarushije miliyoni 13 Melissa McCarthy waje ku mwanya wa kabiri, Scarlett Johansson wari wabaye uwa kabiri umwaka ushize ubu yabaye uwa Gatatu na miliyoni 25 z’amadolari.

Forbes Magazine yatangaje ko amafaranga menshi Jennifer Lawrence yinjije uyu mwaka yayavanye muri filime ‘Passangers’ izasohoka mu Kuboza 2016. Yahawe amafaranga ya mbere filime itarajya hanze. Yanakinnye muri filime X-Men: Apocalypse nayo yamuhesheje amafaranga menshi.

Jennifer Lawrence ayoboye abagore bakina film binjije akayabo muri 2016

Abakinnyi 10 ba mbere binjije akayabo muri 2016:

1. Jennifer Lawrence – $46 million
2. Melissa McCarthy – $33 million
3. Scarlett Johansson – $25 million
4. Jennifer Aniston – $21 million
5. Fan Bingbing – $17 million
6. Charlize Theron – $16.5 million
7. Amy Adams – $13.5 million
8. Julia Roberts – $12 million
9. Mila Kunis – $11 million
10. Deepika Padukone – $10 million

Mu minsi yashize, Dwayne "The Rock" Johnson yaje imbere nk’umukinnyi winjije akayabo , yasaruye miliyoni 64.5 z’amadolari.

Melissa McCarthy yaje ku mwanya wa kabiri
Scarlett Johansson yari yabaye uwa kabiri umwaka ushize ubu yaje ari uwa gatatu

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved