Jay Z na Kanye West batangiye kwiyunga nyuma y’igihe badacana uwaka

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 Nzeri 2017 saa 03:12
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe havugwa umwuka mubi mu mibanire ya Jay Z na Kanye West bahoze ari inshuti z’akadasohoka, kuri ubu bari mu nzira zo kwiyunga bagacoca ibibazo byari hagati yabo kugira ngo ubumwe bari bafitanye bwageraga no mu bucuruzi bukomeze.

Jay Z na Kanye West babanje kugirana umubano warengaga iby’umuziki kuko akenshi wasangaga bahurira no mu bikorwa bindi byo kubaka imibereho no gushora imari. Mu muziki aba bombi bakoranye indirimbo nyinshi banahurira kuri album imwe bise "Watch the Throne".

TMZ itangaza ko nyuma y’igihe aba bombi bashyamirana bya hato na hato ndetse bakagaragarizanya urwango binyuze mu ndirimbo no mu magambo batangazaga mu bitaramo, Kanye ubwe ngo yegereye Jay Z amusaba ko biyunga bagashyira iherezo ku makimbirane yabaranze mu bihe bishize.

Amakuru iki kinyamakuru cyahawe n’umwe mu bantu bazi neza ibibera mu miryango y’aba bombi avuga ko banatangiye kumvikana uburyo bwo guhosha umwuka mubi wazamutse biturutse ku kuba Kanye West yaragurishije imigabane yose yari afite muri Tidal ya Jay Z mu buryo busa no kumuhunga.

Byaherukaga gutangazwa ko hari gukorwa filime mbarankuru ivuga uburyo aba bombi babanye uw’injangwe n’imbeba mu bihe bishize ndetse ikarondora ibyo bapfuye byose n’uburyo inganzo zabo zahinduye ubuzima bw’Abanyamerika.

Amahari avugwa hagati y’aba baraperi bivugwa ko yaturutse ku kuba Kanye West yaragurishije imibane yose yari afite muri Tidal ndetse ngo hari ubwo Jay Z byanzwe ko bahurira mu ndirimbo imwe, igice cyaririmbwe na Jay Z gikurwa mu yitwa "Pop Style" yari buhuriremo n’uyu mugenzi we na Drake.

Nubwo aba baraperi bagerageje guhishira umwuka mubi mu mibanire yabo, Kanye West yivuyemo mu gitaramo yakoze ku wa 19 Ugushyingo 2016 muri Sacramento. Icyo gihe yasoje aririmbye indirimbo enye gusa, ahita anatangaza ko atagikoze ibindi bigera kuri 21 yari asigaje gukora byo mu ruhererekane rw’ibyo yise "Saint Pablo Tour".

Icyo gitaramo cyabaye mu gihe ibyo kwiyamamaza ku bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari bigeze aho bishyushye. Icyo gihe Kanye West yatangaje ko ataratora ariko ngo anabigiyemo ijwi rye yariha Donald Trump mu gihe mugenzi we yari ashyigikiye mu buryo buzwi Hillary Clinton.

Mu kanya ka nyuma muri icyo gitaramo, yafashe umwanya yibasira bikomeye Beyoncé, anavuga ko Jay Z ari mu bashaka kumuhitana. Icyo gihe yanavuze Hillary Clinton, Mark Zuckerberg, na MTV biteza impagarara mu buryo bukomeye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu bakoresha Twitter.

Ibi Jay Z aherutse kubigarukaho mu ndirimbo yise "Kill Jay Z" yasohotse kuri album ye nshya, anenga Kanye West mu buryo busa nk’amarenga avuga ko yibaza ibyo yatekerezaga ajya kumwandagariza umugore ku rubyiniro mu gihe kingana n’iminota 20 yiyibagije ’miliyoni 20 yamuhaye.’

Aba bahanzi batangiye uburyo bwo kwiyunga no guhosha amakimbirane hagati yabo
Aba baraperi bombi bigeze gukorana album yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza