Jay Z afata ifungwa rya Meek Mill nk’ikimenyetso cy’ikandamizwa ry’abirabura

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 20 Ugushyingo 2017 saa 10:56
Yasuwe :
2 0

Umuraperi Jay Z yanditse inkuru y’igitekerezo ku ifungwa rya mugenzi we Meek Mill, avuga ko ibiri kumubaho ari kimwe mu bigaragaza uburyo ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwamunzwe no kubogama.

Iyo nkuru Jay Z yise "The Criminal Justice Stalks Black People Like Meek Mill", yagarutse birambuye ku buryo ibiri gukorerwa uyu muraperi wakatiwe imyaka ibiri kugeza kuri ine y’igifungo, ari rumwe mu ngero zerekana intege nke mu guca imanza ku birabura muri USA.

Jay Z yagize ati "Ibiri kuba kuri Meek Mill ni urundi rugero rw’uburyo inzego z’ubutabera mu gihugu cyacu zifungirana ndetse zikibasira ibihumbi amagana by’abirabura."

Uyu muraperi mu kinyamakuru The New York Times yakomeje agira ati "Meek yari afite imyaka 19 y’amavuko yonyine ubwo yafatirwaga ibyaha bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge no gutunga imbunda mu buryo butemewe, akatirwa amezi umunani."

"Ubu afite imyaka 30, bivuze ko ubuzima bwe bwose ari mukuru abumaze mu bihano. Mu myaka igera ku icumi, yakurikiranywe n’inzego zimushakishaho udukosa duto duto twose dushoboka kugira ngo zimusubize muri gereza. Ibiri mu kirego cya Meek Mill nibyo byatumye nandika ibi."

Yakomeje ati "Iki nicyo gihe ko tugaragaza uburyo butandukanye abaturage bafatwa n’ubutabera bahora mu bihano umunsi ku wundi. Igifungo gisubitse ni ifatirwa kandi tugomba kurwanira Meek Mill n’undi wese woherejwe muri gereza mu buryo budakwiye."

Jay Z avuga ko iyo yitegereje abona ubugenzacyaha bukomeza gukurikirana abantu runaka baba barakoze ibyaha, bukabashakaho ikosa rito kugira ngo basubizwe muri gereza n’iyo nta byaha bikomeye baba bakurikiranyweho.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere Jay Z w’imyaka 47 yandika inkuru muri The New York Times kuko mu mwaka ushize na bwo yashyize ijwi rye mu mashusho yatambukijwe avuga ko uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahisemo kurwanya ibiyobyabwenge ari urwitwazo rwo guhonyora uburenganzira bw’abirabura.

Meek Mill yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ishobora kugera kuri ine mu ntangiriro z’Ugushyingo, aryozwa kutarangiza imirimo ifitiye igihugu akamaro nk’igihano yahawe ku cyaha yakoze mu 2008.

Ifungwa rye ryahagurukije abantu batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo n’ibyamamare ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gukoresha Hashtag yitwa #FreeMeek, abandi biraye mu mihanda basaba irekurwa rye ndetse bigaragambiriza ku rukiko rwa Philadelphia rwamukatiye.

Meek Mill asanzwe ari umwe mu bahanzi bafitanye amasezerano n’inzu ya Roc Nation ya Jay Z ndetse bagiye bahurira mu ndirimbo zitandukanye. Uyu muraperi ufungiwe kutarangiza igihano yahawe anabarizwa mu itsinda rya Mayback Music rya Rick Ross n’irindi rye ryitwa Dream Chasers.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza