Kwamamaza

Itora ry’umugore ufite ikibuno kinini ryateje impagarara muri Burkina Faso

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 17:11' na Remesha Jr.


Muri Burkina Faso havutse impagarara zikomeye biturutse ku matora y’umugore ufite ikibuno kinini kurusha abandi, ni igikorwa cyamaganiwe kure kuko ngo gitesha agaciro abagore muri iki gihugu.

Igikorwa cya “Miss Bim Bim” gisanzwe kiba muri Burkina Faso, ubu cyari giteguwe ku nshuro ya gatatu gusa ibitekerezo byagitanzweho uyu mwaka byatumye gihagarikwa mu kurengera uburenganzira bw’abagore.

Gutora Miss Bim Bim byahujwe n’igitaramo gikomeye cyo kumurika album y’umuhanzi ukunzwe muri Burkina Faso witwa Firmin Bazié [Agozo]. RFI yatangaje ko abateguye iki gikorwa bahamagajwe mu biro bya Minisiteri y’umugore n’iterambere ry’umuryango kugira ngo basobanure byimbitse icyo bari bagamije.

Igihiriri cy’abakoresha internet muri Burkina Faso babanje kwikoma impapuro zamamaza igikorwa kuko zakoreshejeho amafoto y’abagore babiri bahawe ibibuno by’umurengera ari nacyo benshi bahurijeho bavuga ko bitesha agaciro abagore.

Minisiteri ifite mu nshingano umugore n’iterambere ry’umuryango yahamaje abateguye igikorwa ibasaba ko mu byo bazakora uyu mwaka bavanamo ibyo gutora Miss Bim Bim kuko bibangamiye umubare munini w’abaturage.

Boubié Firmin Bazié (Agozo) na mugenzi we Hamado Douamba banasabwe guhagarika amatangazo yose yamamaza iki gikorwa nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri irengera abagore muri iki gihugu.

Boubié Firmin Bazié (Agozo) na Hamado Douamba bateguye iki gikorwa baherutse guhamagarwa muri Minisiteri y'Umugore

Minisitiri Laure Zongo yagize ati “…ni ukwirinda ko umugore yateshwa agaciro. Ikindi kandi, kuri twebwe, icyifuzo cyacu ni uko ibyo byo kwiyerekana bitabaho.”


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved