Kwamamaza

IS yiteguye kugaba igitero mu birori bya Miss Universe 2016

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 13:46' na Remesha Jr.


Igisirikare cya Philippines cyatangaje ko kiryamije amajanja mu kwirinda igitero cy’umutwe w’iterabwoba, Islamic State (IS) wigambye ko ushobora kuzadurumbanya ibirori byo gutora Nyampinga w’Isi.

Igikorwa cyo gutora Miss Universe 2016 giteganyijwe kuzabera mu Mujyi wa Manila muri Mutarama 2017. Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwizwa amashusho y’abarwanyi b’umutwe wa Islamic State bavuga ko ‘bari gukora igisasu kizaturitswa mu birori bya Miss Universe’.

Reuters yatangaje ko iyi nkuru y’uko abarwanyi ba Islamic State bategura kuzagaba igitero mu birori bya Miss Universe, yateye amakenga igisirikare cy’iki gihugu bituma kirushaho gukaza umutekano mu kwirinda ko aba barwanyi bazahungabanya umudendezo w’irushanwa.

Umuvugizi w’igisirikare cya Philippines, Colonel Edgard Arevalo yagize ati “Twafashe ubwo butumwa nk’ikintu gikomeye kandi kireba ubuzima bw’igihugu’, yongeyeho ko umutekano watangiye gukazwa ahantu hose kugira ngo IS itazabona aho imenera.

Colonel Edgard Arevalo yavuze ko nta barwanyi b’umutwe wa Islamic State bari muri Philippines gusa yemeza ko umutwe uhari ukora ibijya gusa n’ibya IS ari uwitwa Abu Sayyaf gusa na wo ngo uri mu nzira zo kurimburwa.

Yagize ati “Twongeye kubisubiramo ko nta barwanyi ba ISIS bari muri Philippines. Icyo dufite ni amatsinda y’abarwanyi bashobora kuba bashaka kwihuza na ISIS mu gushaka imfashanyo.”

Minisiteri y’Ubukerarugendo ifatanya n’abategura Miss Universe yo yavuze ko yari itaramenya amakuru y’uko uyu mutwe ushaka kugaba ibitero gusa umuvugizi wayo, Ina Zara-Loyola yavuze ko bagiye gufatanya n’inzego zose bireba mu kwirinda icyazahungabanya irushanwa.

Ni ku nshuro ya gatatu irushanwa rya Miss Universe [yahoze iyoborwa na Donald Trump] rigiye kubera mu Mujyi wa Manila. Mu myaka yatambutse nabwo ryabereye muri iki gihugu mu 1974 no muri 1994.

Umukobwa ufite ikamba rya Miss Universe yitwa Pia Wurtzbach, uyu ni Umunya- Philippines ufite inkomoko mu Budage. Ni umukobwa wa gatatu ufite iri kamba muri Philippines mu nshuro 64 irushanwa rimaze kuba.

Muri Miss Universe iheruka habayeho ukwibeshya batangaza ko umukobwa wo muri Colombia ari we watsinze
Ikamba rya Miss Universe rifitwe n'umukobwa wo muri Philippines

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved