Intambara y’amagambo mu bahanzi bo muri Uganda bapfa umusoro w’imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Abahanzi bo muri Uganda bakomeje gutukana no kubwirana amagambo yo gucishanya bugufi biturutse ku myigaragambyo bamwe muri bo baherutse kugaragaramo, byatumye Bebe Cool n’uwitwa A Pass bubura amakimbirane n’ubushotoranyi bwo guhangana ku munwa.

Ibi byose byatangiye mu minsi ishize hakimara kwemezwa umusoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda ndetse bagatangira kuwucibwa. Byateje imyigaragambyo yabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki 11 Nyakanga 2018, yari iyobowe n’abarimo Depite Bobi Wine wakozanyijeho na polisi ndetse ikabamo n’umuhanzi A Pass.

Bebe Cool uri mu bahanzi bakomeye muri Uganda yanenze bagenzi be bigaragambije kubera uwo musoro bimukururira urwango. A Pass yamututse bikomeye mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo mu Mujyi wa Kampala amwandagaza avuga ko agendana umutwe urimo ubusa.

Alexander Bagonza wiyita A Pass, yagize ati “Ntabwo ari byiza ko ugendana uwo mubiri munini ariko warangiza ukagira umutwe urimo ubusa. Ntabwo ari byiza.” Yavuze aya magambo asubiza Bebe Cool wari wavuze ko adashobora kwinjira mu gatsiko ka bagenzi be abashinja kwitwara nk’abanyarugomo.

Ibi byatumye Bebe Cool yibasira uyu muhanzi mu bundi buryo aho yagiye mu birori bitegura amasiganwa y’ihene azwi nka Royal Ascot Goat Races byabereye ahitwa Speke Apartments, iyo yahawe agahita ayibatiza izina ry’umuhanzi A Pass.

A Pass mu gusubiza yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha avuga ko niba Bebe Cool nk’umuhanzi wiyita uwa mbere muri Uganda amwita atyo bigendanye n’ibisobanuro by’impine z’ijambo G.O.A.T mu Cyongereza [aho yabisobanuye avuga ko ari ayoboye (Greatest Of All Time) bikunze gukoreshwa n’ibyamamare ku Isi mu kumvikanisha ko bahambaye].

Inkundura hagati y’aba bahanzi yatangiye nyuma y’aho benshi mu baturage ba Uganda bakoresha imbuga nkoranyambaga ku itariki ya 1 Nyakanga 2018 babyukiye mu gahinda nyuma yo gusanga batemerewe kuzikoresha batabanje kwishyura umusoro.

Ibi byatumye benshi birara mu mihanda bigaragambya bafatanye amaboko nk’ikimenyetso cyo kwanga gutandukanywa n’uwo musoro. Iyo myivumbagatanyo yahoshejwe na polisi by’umwihariko ikozanyaho na Bobi Wine wari mu bayiyoboye.

Ikinyamakuru Sqoop cyatangaje ko uyu muhanzi usigaye ari n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yashyiriweho impapuro zimuhamagaza kwitaba Polisi ya Kampala ngo asobanure ibyaha bitandukanye byakozwe mu myigaragambyo birimo gukubita abapolisi no kubambura amapingu bari bazaniye gufunga abayikoraga.

A Pass yabwiye Bebe Cool ko agendana umutwe urimo ubusa kubera kwitandukanya n'abandi bahanzi bigaragambije ku musoro w'imbuga nkoranyambaga

Kuri ubu kugira ngo wemererwe gukoresha imbuga nkoranyambaga ku munsi muri Uganda, ugomba kwishyura amashilingi yaho 200 (asaga 40 Frw), naho kohererezanya amafaranga, kuyabitsa cyangwa kuyabikuza kuri telefoni bisaba kwishyura umusoro wa 1 %.

Bebe Cool yahawe ihene ayita A Pass
A Pass yari mu gikundi kimwe na Bobi Wine ubwo habaga imyigaragambyo yo kurwanya umusoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza