Indirimbo yahimbiwe Paul Walker yasimbuye Gangnam Style mu zaciye agahigo kuri YouTube

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nyakanga 2017 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Indirimbo Gangnam Style y’umuhanzi Psy yambuwe umwanya wa mbere yari imazeho imyaka itanu mu zaciye agahigo ko kurebwa cyane ku rubuga rwa YouTube.

Gangnam Style yari imaze imyaka itanu ku mwanya wa mbere nk’indirimbo yarebwe inshuro zirenga miliyari mu mateka y’urubuga rwa YouTube kuva rwashingwa mu 2005. Ubu iyitwa ‘See You Again’ yahimbiwe Paul Walker iri imbere aho imaze kurebwa inshuro 2 903 041 067.

Ikigo National Public Radio[NPR] cyatangaje ko kuri uyu wa 11 Nyakanga 2017 ‘See You Again’ yari imaze kurenza inshuro miliyoni z’abayirebye ugereranyije n’imibare ya ‘Gangnam Style’ yari imaze igihe kinini yarigaruriye Isi.

Iyi ndirimbo yakozwe na Charlie Puth afatanyije na Wiz Khalifa mu guha icyubahiro no kwibuka umukinnyi wa filime Paul Walker wamamaye muri "Fast & Furious" mbere y’uko yitaba Imana mu mpera za 2013 azize impanuka y’imodoka.

Charlie Puth yanditse kuri Twitter ko ‘yagiye kuri YouTube mu mwaka wa 2007 yifuza ko indirimbo ye yazarebwa inshuro ibihumbi icumi gusa none ubu ayoboye izarebwe cyane ku Isi’.

Charlie Puth yafatanyije na Wiz Khalifa muri iyi ndirimbo yaciye agahigo

Muri iyi minsi indirimbo "Despacito" yahimbwe na Luis Fonsi na yo imaze kwigarurira imitima y’abasura YouTube kuko mu mezi atandatu gusa imaze ishyizwe hanze yarebwe inshuro 2 505 503 384; iyi niyo byitezwe ko izasimbura ‘See You Again’ bidatinze.

Indirimbo iyoboye izarebwe cyane kuri YouTube

Despacito nayo iri kuzamukana umuvuduko udasanzwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza