Indirimbo ya Sauti Sol yateje impagarara kubera inkumi zakoreshejwemo

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 23 Ugushyingo 2017 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

"Melanin", indirimbo nshya y’itsinda rya Sauti Sol ryamamaye mu muziki mu bakorera umuziki muri Kenya, yakuruye impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga n’inzego zishinzwe umuco muri icyo gihugu kubera amashusho yayo avugwaho kwamamaza urukozasoni.

Amashusho y’iyi ndirimbo ni aya mbere kuri album ndende nshyashya Sauti Sol yise "African Sauce". Igisohoka ku itariki 20 Ugushyingo 2017. Ibyakozwe na Sauti Sol na Patoranking bifashishije abakobwa bambaye utwenda tw’imbere gusa ntibyakiriwe neza n’abantu batandukanye.

Umuyobozi w’akanama gakuriye urwego rugenzura amashusho muri Kenya, Ezekiel Mutua yabwiye Citizen Digital ko amashusho ya "Melanin" yica amahame ngengamyitwarire ndetse akangiza umuco bitewe n’ubwambure bw’abakobwa buyigaragaramo.

Yagize ati "Narebye amashusho, ibiyarimo ntibikwiye kandi yuzuyemo ubwambure, urukozasoni akwiye kujya abikirwa amasaha y’abakuze gusa, Sauti Sol iri gufata icyerekezo kibi, irimo kwangiza indangagaciro n’ibyo yitegwaho na sosiyete, ntibazi ko bashobora gukomeza kuba ibyamamare batifashishije urukozasoni. Ibyo tubona birarengereye bituma Sauti Sol yarabaye itsinda rikorera abakuze gusa kubera amashusho nk’ariya."

Mutua yakomeje avuga ko azageza aya mashusho mu zindi nzobere mu bijyanye no gusigasira umuco n’amahame ngengamyitwarire kugira ngo ibyayo byigweho indirimbo ya Sauti Sol ihagarikwe muri Kenya.

Sauti Sol igisohora amashusho y’iyi ndirimbo abenshi mu bayavuzeho bwa mbere mu bitekerezo kuri Youtube bayahamyaga umwihariko wo kugaragaza ubwiza bw’abagore birabura mu gihe hari abandi bayanenze kwamamaza ubwambure bwabo. Kugeza ubu imaze kurebwa n’abakababa ibihumbi 400 ikanaherekezwa n’ibitekerezo bigera ku bihumbi bitatu.

Ibiri muri iyi ndirimbo byiswe urukozasoni n'umuyobozi w'akanama kagenzura imimerere y'amashusho muri Kenya

Si ku nshuro ya mbere Sauti Sol ikora amashusho arimo abakobwa bambaye utwenda tw’imbere bigateza impagarara kuko ubwo basohoraga ay’indirimbo yabo yitwa "Nishike" nabwo byateje impagarara ndetse igafatirwa umwanzuro wo gukumirwa mu gihugu.

Sauti Sol yahuriye muri iyi ndirimbo na Patoranking wo muri Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza