Kwamamaza

Imyiyereko y’abakobwa bahataniye ikamba ry’ufite ikibuno cyiza muri Brazil (Amafoto)

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 09:59' na Remesha Jr.


Kim Kardashian yigaruriye imitima ya benshi ku Isi nk’umugore ufite ikibuno cyiza kurusha abandi ndetse abisaruramo amafaranga atagira ingano, arye ari menge kubera abakeba bihagazeho kuri iki gice cy’umubiri muri Brazil.

Mu bihugu bitandukanye ndetse no mu Rwanda hamenyerewe itorwa rya Nyampinga uhiga abandi mu bwiza, uw’ibidukikije, uhiga abandi mu gukerebuka mu bumenyi n’abandi mu byiciro bitandukanye. Brazil, yihariye umuco wo kwambika ikamba Nyampinga uhiga abandi mu kugira amabuno y’ibitangaza ku buryo uyabona uti “ririya ni ibuno nkaba umugabo”.

Muri Brazil rero ho siko ibintu bimeze kuko bamenyereye kwitorera Nyampinga w’amabuno (Miss Bum Bum) buri mwaka ariko ayo mabuno akaba umwimerere w’Abanya-Brazil.

Ku nshuro ya karindwi, Brazil igiye gutora umukobwa uhiga abandi mu bafite ibibuno byiza [Miss Bum Bum]. Abakobwa bahatanira iri kamba, barangwa no kugira ikibuno cy’umwihariko w’Abanya-Brazil, utsinda ahabwa akayabo k’amadolari 22,000 n’ibindi bihembo bitandukanye.

Abakobwa 27 bahataniye iri kamba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Kanama 2016 bakoreye imyiyereko mu Mujyi wa Sao Paulo mu gace kazwi cyane kitwa Avenida Paulista. Abantu amagana bahuruye, haba umubyigano w’imodoka aho buri wese yashakaga kwihera ijisho ibi bibuno kuko abakobwa bose bari bambaye bikini gusa.

Abakobwa bose uko ari 27 bagiye kurushanwa mu gihe cy’amezi atatu, bazaba batorwa kuri telefone mu gushakisha ufite ikibuno giteye amabengeza kurusha ibindi ari na we uzahembwa kuwa 9 Ugushyingo 2016.

Uyu mwaka hari umwihariko ukomeye kuko mu bahatana harimo umwana na nyina ndetse ni ku nshuro ya mbere bibayeho mu mateka y’irushanwa. Umugore witwa Bruna Ferraz [w’imyaka 35 ahagararirye Leta ya Rondonia] ahanganiye ikamba n’umukobwa we Eduardo Morais [w’imyaka 19 uhagarariye Leta ya Roraima].

Mu mwaka washize, umukobwa witwa Curvaceous Suzy Cortez ni we wegukanye ikamba rya Miss Bum Bum 2015, icyo gihe yari ahanganye n’abakobwa 14.

Abantu bari bahuruye ari benshi...
Abakobwa uko ari 27 bakoze imyiyereko mu Mujyi wa Sao Paulo
Hatsinda uhiga abandi mu kugira igiteye neza
Barahatanira ikamba rya Miss Bum Bum
Aba bakobwa bazatoranywamo umwe uhembwa
Bruna Ferraz w'imyaka 35 n'umukobwa we Eduardo Morais w'imyaka 19 bahataniye iri kamba
Curvaceous Suzy Cortez ni we wahize abandi muri Brazil muri 2015

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved