Impaka zavutse kubera umukobwa wategetswe guhindura umusatsi muri Miss France

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Laure-Anais Abidal, umwe mu bakobwa biyandikishije guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa umwaka wa 2018, yashyize mu majwi abategura iryo rushanwa avuga ko bamubujije kugaragaza ubwiza bwe bw’umwimerere.

Ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa rihatanirwa n’abakobwa 30 baturuka mu mijyi itandukanye ndetse no mu birwa biyoborwa n’iki gihugu ku migabane yindi. Martinique ni hamwe mu hagararirwa buri mwaka iyo hagiye gushakishwa Miss France.

Hazamutse impaka z’urudaca mu babonye amafoto y’abakobwa yasohowe n’abategura iri rushanwa nyuma yo kwakira abiyandikishije, benshi banditse ibitekerezo ku ifoto y’umukobwa waserukiye ibirwa bya Martinique muri Miss France bemeza ko byari kuba byiza iyo agumana umusatsi we w’umwimerere bitewe n’uko uko wahinduwe bitamugaragaza neza.

Uyu mukobwa we yashyize amakosa ku bategura irushanwa, avuga ko guha ishusho yindi umusatsi we yabitegetswe n’abagize akanama gakurikirana abakobwa muri Miss France.

Yagize ati "Ibi nubwo nabikoze, byari mu kwiyerekana gusa, nasabye kugumana umwimerere w’umusatsi wanjye, gusa ntabwo nabyemerewe. Ntabwo nigeze nifuza na gato kuwunyereza kuko mbizi neza ko atari uburyo bumbera na gato, nta n’ubwo nifuzaga kureba iyo foto."

Umuyobozi mu bategura irushanwa rya Miss France, Sylvie Tellier, yahakanye ibyavuzwe n’uwo mukobwa avuga ko ngo ari we wasabye ko ahubwo yakora imyiyereko afite umusatsi unyerera, ibintu byanenzwe n’abakurikiye icyo gikorwa benshi.

Yagize ati "Ubwo yatorwaga, ntabwo yari afite umusatsi wa ’Afro’, umusatsi we wari ugoroye, ubwo se murumva ibyo byari byo by’ingenzi mbere y’uko bemererwa gukomeza?" Yongeye ati "Niwe wasabye ibi, yaravuze ati ’Ndatekereza ko byaba ari byiza mpinduye uko ngaragara’, twabuze icyo dukora turabimukorera."

Laure-Anais Abidal, umukobwa uvuga ko iyi shusho yahawe n'abategura Miss France yamubujije kugaragaza ubwiza bwe

Sylvie yavuze ko yabitekerejeho igihe kirekire agafata umwanzuro w’uko uwo mukobwa akorerwa umusatsi we nk’uko abishaka nubwo ngo we yumvaga yifuza ko yaguma uko yari ameze. Miss Martinique we ntiyemeranya n’abategura irushanwa yitabiriye ashinja kumuvutsa amahirwe yo kugaragaza ubwiza bw’umusatsi we w’umwimerere.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere imiterere y’umusatsi ikurura impaka kuko mu minsi ishize na bwo, icyamamare muri sinema, Lupita Nyong’o, yagiranye ibibazo n’ikinyamakuru kitwa Grazia cyo mu Bwongereza biturutse ku gusohora ifoto imugaragaza adafite umusatsi nyamara yarafotowe awufite.

Lupita yashyize mu majwi ababikoze kurangwa n’irondaruhu no kumva ko umugore ufite imiterere ya kinyafurika aba atagaragara neza, ibintu byahise bisabirwa imbabazi n’abanditsi bakuru ba Grazia ndetse n’umufotozi wahinduye uko yagaragaraga.

Uyu mukobwa asanganywe umusatsi utanyerera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza