Kwamamaza

Imodoka ya Radio na Weasel yafatiriwe n’uwo bambuye miliyoni 60 z’amashilingi

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 17:39' na Remesha Jr.


Umwaka wa 2016 abahanzi Moses Sekibogo [Moze Radio] na Douglas Mayanja [Weasel] bavuzwe mu bibazo byiganjemo ubwambuzi, gukurikiranwa n’inkiko, umwiryane n’ibindi bibazo bitandukanye.

Aba baririmbyi barashinjwa kwambura umugabo witwa Saba Saba miliyoni 60 z’amashilingi. Yatangaje ko amaze igihe abishyuza bakamusiragiza bamubwira ko bagiye kumwishyura ariko umwaka ugiye kwihirika.

Uwambuwe yahisemo gufatira imwe mu modoka za Radio na Weasel kugira ngo bamwishyure byihuse batabikora akayiteza cyamunara ashakishamo amafaranga bamwambuye.

Radio na Weasel ubu bari muri Afurika y’Epfo aho bagiye gukorera amashusho y’indirimbo zitandukanye. Babwiye Big Eye ko bemera umwenda bafitiye uyu Saba Saba gusa bakavuga ko batigeze banga kumwishyura nk’uko abivuga, ngo bazahita bamuha amafaranga ye nibamara gusubira muri Uganda.

Aba bahanzi baherutse gusabirwa gutabwa muri yombi bakaba bafunzwe mu gihe hategerejwe kuzumva umwanzuro w’urukiko ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo mu rubanza barezwemo na Jeff Kiwanuka.

Kugeza ubu, ubusabe bw’uburukiko ntiburashyirwa mu bikorwa kuko Radio na Weasel bavuye muri Kenya aho bari bamaze iminsi bahita bakomereza muri Afurika y’Epfo.

Good Life bari muri Afurika y'Epfo bafata amashusho y'indirimbo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved