Kwamamaza

Imbunda abafana babonanye Eddy Kenzo yateje urujijo

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 15:33' na Remesha Jr.


Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Ediriisa Musuuza [Eddy Kenzo] yateje urujijo mu bafana kubera ifoto yasakaje ku mbuga nkoranyambaga afite imbunda.

Eddy Kenzo uyobora Big Talent Entertainment yabanje gusangiza iyi foto kuri Facebook abafana barenga ibihumbi magana atatu na mirongo itanu bamukurikira kuri uru rubuga nyuma itangira gusakazwa no mu binyamakuru no ku zindi mbuga.

Uyu muhanzi yifashe ifoto[selfie] afite isura yijimye n’imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 mu gituza. Iyi foto yateye benshi mu bafana kumuhata ibibazo bashaka kumenya aho yayivanye n’icyo agamije abandi bakavuga ko agamije kuvugwa mu kwamamaza igitaramo yise “Eddy Kenzo Live 2016” kizabera kuri Hotel Africana kuwa 2 Nzeri.

Abashyize ibitekerezo ku ifoto ya Eddy Kenzo afite imbunda, bamusabaga kwirinda kwinjira mu bya politiki no kwitwararika cyane yirinda kujya mu gatebo kamwe na Chameleone na Bebe Cool.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved