Igitutsi cya Robbie Williams cyateje impaka mu gutangiza igikombe cy’Isi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kamena 2018 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Robbie Williams, ikirangirire mu njyana ya Pop yasusurukije ibirori bitangiza imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2018, yasoze kuririmba akora agashya kakuruye impaka zikomeye.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Robert Peter Williams, ni umwe mu bubatse izina mu buryo bukomeye ku Isi by’umwihariko iwabo mu Bwongereza. Abenshi bamuzi mu cyane mu itsinda ‘Take That’ hagati ya 1990 kugeza mu 1995.

Ni we muhanzi waririmbye mu birori bifungura imikino y’igikombe cy’Isi cyatangirijwe mu Mujyi wa Moscow kuri Stade ya Luzhniki ahari hateraniye abakunzi ba ruhago babarirwa mu bihumbi mirongo inani.

Robbie Williams yatunguranye akimara kuririmba maze yereka abafana ibihumbi n’izindi miliyoni zitabarika zakurikiranaga ibirori kuri Televiziyo abereka urutoki rwa musumba zose rufatwa nk’igitutsi gikomeye. Iyo umuntu akweretse uru rutoki, mu Rwanda bifatwa nko kugutuka ku babyeyi; mu bindi bihugu naho inyito yacyo ijya gusa n’iyi.

Uyu mugabo yaririmbye indirimbo eshatu zirimo iyo yahereyeho yitwa ’Let Me Entertain You’ ndetse na ‘Angels’ yafatanyije na Aida Garifullina. Robbie Williams ntiyaririmbye imwe mu ze zateje impaka kuva yayisohora ’Party Like a Russian’ kubera amagambo n’ubutumwa yayishyizemo.

Yavuye imbere y’abafana kuri Luzhnik atavuze kuri iyi ndirimbo ’Party Like a Russian’ ahubwo yasize aberetse urutoki rwo hagati ibintu byasize impaka n’urujijo mu bakunzi be n’abandi bose barebaga igikombe cy’Isi gitangizwa.

Ibyo Robbie Williams yakoze byafashwe nk’ubupfapfa n’igisebo ku bamutumiye mu gihe ubuyobozi bwa FIFA bwatangaje ko bumufata nk’umuhanzi w’Isi yose.

Robbie Williams yatunguranye amaze kuririmba atuka abafana

Ibirori byo gufungura igikombe cy’Isi byabereye kuri Luzhniki Stadium byateguwe mu ibanga rikomeye ndetse aho abahanzi n’ababyinnyi bitorezaga habaga harinzwe mu buryo budasanzwe.

Ubwo uyu muhanzi yaririmbaga ndetse n’ibindi birori byabaye bibangikanye n’umuziki we byakozwe n’abantu Magana inani bari bamaze igihe kinini bakora imyitozo ubutaryama.

Robbie Williams yaririmbye iyakunzwe cyane mu 1998 yitwa 'Let Me Entertain You'
Robbie Williams ni we waririmbye mu birori bifungura igikombe cy'Isi
Robbie Williams na Aida Garifullina baririmbanye iyitwa Angels
Iker Casillas wahoze arinda izamu rya Espagne ni we wateruye igikombe cy'Isi kizatangwa muri 2018
Casillas yatwaye iki gikombe mu mwaka wa 2010 ubwo yari kapiteni wa Espagne
Iker Casillas n'umunyamideli Natalia Vodianova

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza