Igikomangoma Harry agiye kurushinga n’umukinnyi wa filime watandukanye n’umugabo

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 12:22
Yasuwe :
5 4

Igikomangoma mu Bwami bw’u Bwongereza, Harry yahishuye ko aherutse gushinga ivi akambika impeta Meghan Markle, umugore usanzwe ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubukwe bwabo butegerejwe muri 2018.

Igikomangoma Harry ni bucura mu muryango w’Igikomangoma Charles Philip Arthur George n’Igikomangomakazi muri Wales, Diana Frances. Yavutse ari uwa gatatu mu basimbura Umwamikazi Elizabeth II nyuma ya se na mukuru we William, ubu ni uwa gatanu kuko umuryango wiyongereyemo abishywa be George na Charlotte.

BBC yatangaje ko mu kiganiro cya mbere kuri televiziyo Harry yakoze ari kumwe n’umukunzi we yagize ati "Umwiza Markle yarasitaye yitura mu buzima bwanjye." Yahise ahishura uburyo yambitse impeta uyu mukinnyi wa filime muri USA mu gihe bari bari guteka inkoko.

Yavuze ko yasabye Markle ko bazabana mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo bari mu rugo rwe muri Kensington Palace. Meghan Markle ngo wari wakomeje kubaza niba yahita avuga yego mbere y’uko Harry arangiza kumusaba ko bazabana, yagize ati "Byari ugutungurana gutangaje. Byari biryoshye kandi byuzuye urukundo karemano. Yashinze ivi."

Harry yunzemo ati "Ntiyanatumye ndangiza kuvuga. Yahise avuga ati ’Navuga yego nonaha se?’, Ubwo hahise hakurikiraho guhoberana no kwambikana impeta. Naramubajije nti ’Naguha impeta se?’ arasubiza ati ’Impeta koko, yego.’ Byari ibihe byiza cyane. Twari twembi gusa."

Rachel Meghan Markle ugiye kurushinga n’igikomangoma cy’u Bwongereza yatandukanye n’umugabo wa mbere witwa Trevor Engelson muri 2013, bari bamaranye imyaka ibiri. Uyu mugore w’imyaka 36 y’amavuko wari usanzwe ari umukinnyi wa filime uzwi muri USA wanamenyekanye muri filime nka "Fringe" n’izindi, yavuze ko yiyemeje guhita ahagarika uwo mwuga yakoraga.

Impeta nshya Markle yambitswe iriho diyama ebyiri zari iz’umubyeyi wa Harry, Igikomangomakazi Diana. Baritegura kurushinga nyuma y’amezi 16 bakundana.

Ibiro by’Igikomangoma Harry byatangaje ko ubukwe bw’aba bombi buzaba muri 2018 ariko ntihatangazwa itariki nyirizina. Byemejwe ko Harry na Meghan Markle bagiye kurushinga bazasezerana mu rusengero.

Abakurikiranira hafi amakuru mu Bwami bw’u Bwongereza bavuga ko ubwo bukwe budashobora kuba mu gihe cyose cyegeranye n’ukwezi kwa Mata kuko ari bwo muramukazi wa Harry yiteze kwibaruka umwana wa gatatu.

Nyuma y’imenyekana ry’amakuru y’uko Igikomangoma Harry yambitse impeta y’urukundo Markle, umuvugizi w’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yavuze ko "bishimiye uko kwihuza kandi babifuriza ibyishimo byose."

Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka ushize

Igikomangoma Charles uvuka kuri Elizabeth II akabyara Harry na we yatangaje ko byamunejeje, ababyeyi ba Markle nabo babyakirije yombi. Igikomangoma William, umuvandimwe wa Harry n’umugore we bavuze ko bishimiye cyane Harry na Meghan Markle.

Harry agiye kurushinga n’umugore ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma ya William na Catherine bakoze ubukwe mu 2011.

Igikomangoma Harry ni uwa Gatanu mu basimbura b'Umwamikazi Elizabeth II
Igikomangoma Harry yambitse umukunzi we impeta iriho diyama yahawe n'umubyeyi we
Meghan Markle yari asanzwe ari umukinnyi wa filime ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Igikomangoma Harry na Meghan Markle baritegura kurushinga muri Gicurasi 2018
Igikomangoma Harry agiye kurushinga n’umukinnyi wa filime watandukanye n’umugabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza