Kwamamaza

Icyashara cyazamutse ku ndaya ibihumbi zicuruza i Rio mu mikino Olempike

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 12:17' na Remesha Jr.


Indaya 12,000 ziteze kuzamura umusaruro w’amafaranga zinjiza kubera ubwinshi bw’abakiriya zifite mu Mujyi wa Rio de Janeiro muri Brésil ahari kubera imikino Olempike ya 2016.

Ubusambanyi ni umwuga wemewe n’amategeko muri Brazil, abagore n’abakobwa babarirwa muri miliyoni batunzwe no kwicuruza no gufata neza abagabo mu buriri. Ni umwuga utunze ubuzima bwa benshi muri iki gihugu.

Mu mikino Olempike iteganyijwe gutangira kuri uyu wa 5 Kanama 2016 i Rio de Janeiro ku isaha ya Rio [saa tanu z’ijoro ku isaha y’i Kigali], abakobwa bakora ubucuruzi bw’igitsina bazamuye ibiciro ndetse benshi bihaye imihigo idasanzwe no kubyaza umusaruro ufatika ‘aya mahirwe mbonekarimwe’.

Indaya yitwa Juliana y’imyaka 23 y’amavuko, yaganiriye na Daily Mail ivuga ibyishimo itewe no kuba igihugu cye cyarakiriye iyi mikino. Avuga ko abakinnyi ibihumbi bibarirwa muri 26 baje gukina iyi mikino bashaka ‘imidali ya zahabu mu gihe we ahangayikishijwe no kubyibushya umufuka’ abikesha amafaranga y’abagabo azaryamana na bo.

Yagize ati “Abantu baje mu mujyi gushaka uko batsindira imidali ya zahabu mu mikino olempike ariko kuri njyewe ndashakisha uko narunda zahabu mu mifuka yanjye nkabona intsinzi.”

Yongeraho ati “Ndashaka gutsindira umudali wa zahabu mu bucuruzi bwanjye mu mikino olempike, ariko hari abakeba benshi…”

Izi ndaya 12,000 zizwi ko zizakora aka kazi i Rio, zifite umudendezo usesuye wo kwicuruza nk’uko itegeko ribigena gusa birakekwa ko Polisi ishobora kuzirukankana abaje muri uyu mujyi ku bwo kwicuruza gusa.

Juliana ntatewe ubwoba na Polisi kuko ngo harimo abakiriya be. Ati “Kuki natinya polisi? Muri bo harimo abakiriya banjye. Ku bakobwa bo muri Brazil, ibi [uburaya] byemewe n’abantu bose kandi ni uburyo bworoshye bwo gukorera amafaranga […] Mu mujyi hari utuzi duke, ibintu byose birahenze, ikindi ni uko ubukungu butifashe neza i Rio.”

Juliana ni umwe mu bakobwa ibihumbi 12 bicuruza mu mikino Olempike

Yongeraho ati “Abakobwa bose dukorana bishimiye cyane imikino olempike , ni amahirwe meza yo gukorera amafaranga. Ni amahirwe ashobora kuzaduhuza n’abakunzi cyangwa abagabo, mfite inzozi z’uko nshobora guhura n’umukinnyi akanjyana.”

Juliana uvuga Icyongereza bimugoye ndetse na gike avuga nticyumvwa na buri wese, yihaye intego yo kwihugura bihagije nyuma y’iyi mikino kugira ngo yagure isoko rye ndetse bijye bimworohera guciririkanya n’abakiriya b’abanyamahanga.

Akorera amafaranga atari munsi y’amadolari ijana[100$] ku isaha gusa muri iki gihe azazamura igiciro ku rwego ruhanitse. Juliana avuga ko amafaranga yakoreye menshi kuva yatangira uyu mwuga ari amadolari 2,000 yahawe n’umukiriya wo muri Amerika ku ijoro rimwe bararanye.

Umwuga wamuhesheje ubushobozi bwo kugura telefone, mudasobwa nziza, imodoka n’inzu yo kubamo. Ati “Nkunda ibyo nkora, nibeshejeho, mfite imodoka, inzu, mudasobwa, telefone ikindi ntabwo nari kubona telefone iyo ntakora ibi.”

I Rio ahagiye kubera iyi mikino, hitezwe abashyitsi b’abanyamahanga babarirwa mu bihumbi magana ane. Imikino Olempike 2016 izagaragaramo ubwoko 40 bw’imikino izitabirwa n’abakinnyi basaga ibihumbi 26. Muri uyu mwaka aya marushanwa yiyongereyeho imikino ibiri mishya ya Golf na Rubgy.

Akamuneza ni kose
Akamuneza kuri Juliana witeguye kongera amafaranga yinjiza
Atunzwe no kwicuruza gusa
Juliana akorera amadolari ijana ku isaha imwe

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved