Hugh Hefner washinze ‘Playboy’ isohora amafoto y’abambaye ubusa yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2017 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Umunyamerika Hugh Hefner washinze ikinyamakuru mpuzamahanga ‘Playboy’, yitabye Imana azize izabukuru, yari amaze kuzuza imyaka 91.

Hugh Hefner yubatse izina nk’icyamamare ku bw’ikinyamakuru cy’imyidagaduro yashinze cyitwa Playboy , iki kizobereye mu gusohora no gutangaza inkuru ziherekejwe n’amafoto y’abambaye ubusa.

Playboy yayishinze mu 1953 mu Mujyi wa Chicago, yahereye ku madolari 1,000 yahawe na nyina nk’inguzanyo. Mu myaka iki kinyamakuru ngarukakwezi kimaze cyaracurujwe mu buryo buhambaye ku buryo nk’iyo isoko ryabaga ryagenze neza hari igihe yacuruzaga kopi zirenga miliyoni zirindwi ku Isi hose.

Abo mu muryango wa Hefner batangaje ko uyu musaza yitabye Imana azize izabukuru, yaguye mu rugo rwe mu Mujyi wa Los Angeless kuri uyu wa 27 Nzeri 2017.

Umuhungu we Cooper Hefner, yavuze ko urupfu rwa Hefner rusize icyuho mu muryango ndetse ngo “benshi bazamukumbura”. Yongeyeho ko Hefner yari umugabo w’intwari kandi w’icyitegererezo kuri benshi ku bw’intambara yarwanye yo guharanira amahoro n’uburenganzira bwa buri wese mu kugira ubwisanzure bwo kuvuga icyo atekereza.

Hefner yari azwi nk’umwe mu bagabo b’ibyamamare baryamanye n’abagore benshi ndetse ubwe akaba yarabyemereraga itangazamakuru. Yakundanye n’abanyamideli batabarika yakoresheje muri ‘Playboy’.

Ubwe yigeze kwiyemerera ko yaryamanye n’abagore barenga igihumbi ndetse avuga ko mu byamufashaga kubashimisha no kwigarurira imitima yabo harimo ko yakoreshaga ikiyobyabwenge cya Viagra.

Hugh Hefner washinze ‘Playboy’ isohora amafoto y’abambaye ubusa yitabye Imana

Abagore bazwi yashatse ni batatu, uwitwa Mildred Williams[babanye hagati ya 1949 baka gatanya mu 1959], Kimberley Conrad [babanye hagati ya 1989 kugeza mu 2010] hanyuma mu 2012 arushingana na Crystal Harris.

Ubukwe bwa Hefner[wari ufite imyaka 86 icyo gihe] na Crystal Harris bwavugishije benshi, yamurongoye amurusha imyaka 60.

Hugh Hefner yarongoye Crystal Harris amurusha imyaka 60
Hugh Hefner yagiranaga ibihe byiza n'abanyamideli ba 'Playboy'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza