Hasohotse amafoto ya Diamond aryamanye n’undi mugore utari Zari

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 18 Nzeri 2017 saa 09:37
Yasuwe :
1 0

Nyuma y’igihe Diamond yihakana kuryamana n’umunyamideli Hamisa Mobetto uherutse kubyara umwana akamwita amazina y’uyu muhanzi, hasohotse amafoto abagaragaza bari kumwe mu buriri.

Ibi bije nyuma y’aho uyu munyamideli ukomeye muri Tanzania ashyize ahagaragara ibiganiro yagiranye n’umugore wa Diamond muri Kanama umwaka ushize, bapfa umugabo akiyamwa na Zari wamubwiye ko adateze kumutwara umugabo kuko aha agaciro urugo n’umuryango.

Nyuma y’iminsi rugeretse ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Zari na Hamisa, hasohotse amafoto bigaragara ko yafashwe n’uyu munyamideli aryamanye na Diamond mu buriri bumwe nubwo uyu muhanzi yari yarabiteye utwatsi ndetse akihakana uruhinja rwamwitiriwe avuga ko abana azi kandi yemera ari babiri gusa.

Diamond yamenyanye bwa mbere n’uyu mukobwa biturutse ku mashusho y’indirimbo ’Salome’ yamukoreshejemo. Mu kiganiro uyu muhanzi yigeze kugirana na Clouds Fm yo muri Tanzania ubwo uyu Hamisa yari atwite inda nkuru, yavuze ko bitamworoheye kubisobanurira Zari ndetse bigakurura urunturuntu mu rugo rwabo.

Icyo gihe yagize ati "Kuva nasohora ‘Salome’, hakwirakwiye inkuru nahuriragamo na Hamisa kuko abantu batumvaga impamvu namuhisemo ngo ajye muri iyo ndirimbo." Yongeyeho ati "Inkuru zivuga ko nateye inda Hamisa ni ibinyoma. Ntungurwa cyane no gusanga inda ye yaranshyizweho. Ntacyo nabikoraho kuko abantu bavuga byinshi, gusa nifuza ko Hamisa yasobanura neza, akavuga se w’umwana."

Ku ruhande rwa Zari amaze iminsi yandika ubutumwa bugaragaza urwango afitiye uyu munyamideli bivugwa ko yabyaranye n’umugabo we, akagaragaza ko icyo yitayeho cyane ari ugukorera amafaranga.

Yanditse kuri Snapchat agira ati "Nk’uko mwese abantu mutekereza, muhora mwumva ko ibintu ari ugushwana gusa. Njye nzarwanira miliyoni y’amadolari ariko ubugabo ntabwo narwanira rwose. Ubu akazi karakomeje ndetse muri iki cyumweru namaze gusinya ku mushinga uhagaze akayabo."

Yakomeje agira ati "Mwese murakomeza kumbwira uko yanciye inyuma nk’aho ku isoko hatari abandi benshi ndetse cyane." Yerekanye isaha ifite ibara rya Zahabu, ati "Dore ukuri kwanjye, hari ibyo ntarwanira kuko hanze aha hari byinshi. Ndwanira igishoro kuko nicyo kirimo amafaranga."

Diamond yaherukaga gutangaza amakuru y’uko agiye gukora ubukwe na Zari nyuma y’igihe babana ariko batarashyingiranywe byemewe n’amategeko, bamwe bakabona ibyo nk’uburyo bwo gushaka kwikiza Hamisa ukomeje guteza intonganya n’umwiryane mu rugo rwe.

Zari na Diamond bamaze kubyarana kabiri, umwana wa mbere witwa Latiffah Naseeb [Dangote] yavutse ku wa 6 Kanama 2015, uw’umuhungu ufite amezi atanu bamwise Prince Nillan Dangote. Aba bana ku mugore biyongera ku bandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Naseeb Abdul Juma [Diamond] ukorera muzika muri Tanzania amaze gusohora ibihangano byinshi byamenyekanye bimushyira mu bakomeye. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo ‘Mbagala’, ‘Nataka Kulewa’, ‘Moyo Wangu’, ‘Nana’ na ‘Number One’ yasubiranyemo na Davido igatuma amenyekana muri Afurika.

Byatahuwe ko Diamond yaryamanye n'undi mugore utari Zari
Diamond mu buriri n'umukobwa bikekwa ko baryamanye
Diamond avuga ko abana yemera ari abo amaze kubyarana na Zari gusa
Diamond na Zari babana batarashyingiranywe
Diamond ushinjwa guca inyuma Zari ni umwe mu bahanzi bubatse izina muri Afurika
Diamond yifashishije Hamisa mu mashusho ya 'Salome'
Hashize iminsi hacicikana amafoto agaragaza ibiganiro byuzuyemo ibitutsi hagati ya Zari na Hamisa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza