French Montana yahesheje ikuzo abana bo muri Uganda bamufashije mu mashusho y’indirimbo

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 15 Nyakanga 2017 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Ababyinnyi bagize itsinda ’Triplets Ghetto Kids’ baherutse kwifatanya n’umuraperi French Montana mu mashusho y’indirimbo yise "Unforgettable" bongeye gukorerwa n’uyu muhanzi igikorwa gishobora kubageza ku rundi rwego.

’Triplets Ghetto Kids’ ni itsinda ryamenyekanye cyane muri Afurika no hirya no hino ku Isi, biturutse ku mibyinire ryagaragaje mu mashusho y’indirimbo ’Sitya Loss’ ya Eddy Kenzo. Rigizwe n’abana barimo uwitwa Patricia, Ashley, Ada, Kokode, Fred, Isaac, Ronnie na Man King.

Nyuma y’uko mu minsi ishize, umuraperi French Montana abategeye akabakura muri Uganda bakamufasha gususurutsa imbaga y’abitabiriye ibirori byatangiwemo ibihembo bya BET Awards, nk’umwe mu bahanzi bari batumiwe, ibikorwa bakoranye byongeye kubyara umusaruro, ibitekerezo byabo n’inzozi z’ibyo batekereza kuzageraho mu buzima bisohoka mu kinyamakuru gikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa "Vibe".

Ni ikinyamakuru gikurikirwa n’abiganjemo urubyiruko ndetse n’abakunzi b’umuziki wa Hip Hop.

Mu kiganiro French Montana yagiranye na Vibe yamushyize ku gifuniko cyayo cya 2017 ari kumwe n’aba bana, yemeje ko ari we wabafashije kubona ibyangombwa bibajyana muri Amerika ndetse avuga ko ari gutegura imishinga itandukanye azabakeneramo.

Yagize ati "Ikintu cy’ingenzi cyane kuri bo, ni uburyo bahorana ibyishimo kandi nta bidasanzwe bafite. Ndi kugerageza kuba nazakorana na bo mu rugendo rw’ibitaramo byo kumurika album, hamwe na The Weeknd."

Yongeyeho ati "Bakwiriye kumenywa na bose. Nanjye byankuye muri Amerika nkora urugendo rw’amasaha arenga mirongo itatu kugira ngo mpure na bo amaso ku yandi ndetse nabashakire visa zo kuza hano. Batangiye baririmbira ibiryo n’udufaranga ducye ariko ubu amasura yabo amaze kumenywa n’abarenga miliyoni ijana. Ibyo kuri njye bisobanuye byinshi kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose."

Aba bana bagize ’Triplets Ghetto Kids’ baherukaga gususurutsa imbaga yitabiriye ibirori bya BET Awards byabereye ahazwi nka ’Microsoft Theatre’, French Montana icyo gihe yatangaje ko agiye kumurika album yise ’Jungle Rules’ izagaragaraho indirimbo zitandukanye zirimo iyo yakoranye na bo ndetse n’undi mushinga umwe yakoreye muri Uganda.

Amashusho y’indirimbo ’Unforgettable’ ya French Montana na Swa Lee bakoranye n’aba bana babafashije mu birori byo gutanga ibihembo bya BET Awards, amaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 166 nyuma y’amezi atatu gusa ashyizwe ku rubuga rwa Youtube.

Aba bana baherukaga gufatanya na French Montana gususurutsa abitabiriye ibirori bya BET Awards
French Montana arashaka kwifashisha aba bana mu rugendo rw'ibitaramo byo kumurika album ye
Ghetto Kids ubwo bitabiraga ibirori bya BET Awards banabonanye na Dj Khaled
Inkuru z'ubuzima bw'aba bana zasohotse mu kinyamakuru gikomeye muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza