Drake yashyizeho agahigo album ye yumvwa inshuro miliyari mu cyumweru kimwe

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Drake yongeye gushyiraho agahigo ashyira intera hagati ye n’abandi bahanzi bakoze album zigakundwa nyuma y’aho asohoye iyitwa “Scorpion” yumviswe n’abantu barenga miliyari mu cyumweru kimwe.

Iyi album niyo ya mbere ibashije gushyiraho ako gahigo mu minsi irindwi gusa ku mbuga zikomeye zumvirwaho umuziki ku Isi nk’uko byatangajwe na Billboard.

Indirimbo zigize iyi album ya Drake yitwa “Scorpion” zaciye ako gahigo kuva ku wa 29 Kamena kugeza ku wa 5 Nyakanga ari bwo zigishyirwa kuri internet. Uyu muraperi yakuye ku ntebe Post Malone ufite iyitwa “Beerbongs & Bentleys” yaherukaga kumvwa n’abantu miliyoni 700 kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi.

Drake nubwo afite inkomoko muri Canada akaba ari naho yatangiriye umuziki afite igikundiro bidasanzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko mu bantu miliyari bamwumvise mu cyumweru kimwe gusa abagera kuri miliyoni 750 ari ho bakomoka, ibi byahise binamuhesha agahigo aca kuri Malone wari warumviswe n’abantu miliyoni 431.3.

Billboard itangaza ko imibare y’abumvise “Scorpion” mu cyumweru kimwe gusa yahita iyishyira ku mwanya wa mbere muri album 200 za mbere zikunzwe. Drake yahise anagurisha kopi zayo zirenga 732,000 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine.

Yumviswe bidasanzwe ku mbuga za Spotify, Apple Music na Amazon Music ibasha no kugera ku bantu barenga miliyoni 300 ku munsi wa mbere igisohoka. Kugeza ubu uyu muhanzi afite album enye mu icumi zaciye agahigo ko kumvwa cyane mu cyumweru kimwe gusa.

“Scorpion” ya Drake ikurikiye iyo yari yasohoye mu mwaka ushize yitwa “More Life” na yo yashyizeho agahigo ikumvwa n’abantu miliyoni 600 mu cyumweru cya mbere cyayo.

Drake ukomoka muri Canada arakunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Drake akomoka muri Canada, umuziki we ukurikirwa cyane n’abo muri Amerika, mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, Australia n’ahandi hatandukanye ku Isi. Yakoze zimwe mu ndirimbo zizwi no muri Afurika nk’iyitwa ‘Started from the Bottom’, ‘What’s my Name’ na ‘Work’ yakoranye na Rihanna, ‘One Dance’ ari kumwe na Wizkid n’izindi.

'Scorpion,' album nshya ya Drake yatumye aca agahigo katarakorwa n'undi muhanzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza