Diamond yirukanye umurinzi we uherutse gukora impanuka

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 5 Nyakanga 2018 saa 12:24
Yasuwe :
1 0

Umwuka ntumeze neza hagati y’umuhanzi Diamond Platnumz n’umugabo w’ibigango wamurindaga uzwi cyane nka Mwarabu Fighter nyuma y’aho amwirukanye undi akamushinja kumufata nabi.

Mwarabu yari amaze imyaka irenga itanu afite akazi ko kurinda Diamond, yamuherekezaga mu bitaramo bitandukanye aho yajyaga hose ku Isi ndetse n’aho yatumirwaga mu buzima mu bikorwa by’ubuzima bwe bwite.

Uyu mugabo w’imbaraga ubusanzwe witwa Seleman Mirundi, yaherukaga gukora impanuka ku wa 22 Kamena 2018 aza kugira ikibazo gikomeye ava amaraso menshi mu mutwe bimuviramo kujyanwa mu bitaro bya Muhimbili mu Mujyi wa Dar Es Salaam.

Ubwo yasohokaga mu bitaro, Mwarabu yabwiye itangazamakuru ko mu gihe cyose yari amaze arembye nta bufasha na bumwe yigeze yakira buturutse kuri Diamond cyangwa undi uwo ari we wese wo muri Wasafi Records anahishura ko amaze igihe ahagaritswe ku kazi.

Yagize ati “Kuvuga ko nirengagijwe [na Wasafi] byaba ari imvugo isharira icyakora ukuri kuri iki kibazo ni uko nta bufasha ubwo ari bwo bwose nabonye bwa Diamond cyangwa WCB. Byashoboka ko bari mu nzira zo kubikora ariko ntabwo mbizi neza. Kugeza ubu ni njye uri kwirwanaho kandi ndashimira Imana ko meze neza.”

Yongeyeho ati “Icyo abantu benshi batazi ni uko nari narahagaritswe ku kazi mu gihe gishize. Nabwiwe ko ngomba kuguma mu rugo kugeza igihe bazahitamo kumpamagara, ku bw’ibyo ubu ntabwo nkiri umurinzi we [Diamond].”

Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania byavuze ko iyirukanwa ry’uyu mugabo rishobora kuba ryaraturutse ku kwinubira akazi yakoraga aho ngo yatekerereje ibibazo bye umujyanama wa Rayvanny witwa Makame amubwira ko atajya abona akanya na gato ko kuruhuka no kwiyitaho ahubwo ahora inyuma ya Diamond aho agiye hose niyo yaba ari muri gahunda zitari butume ahura n’abantu benshi.

Mwarabu Fighter amaze iminsi akoze impanuka yatumye akomereka mu mutwe

Ibi Makame ngo akibikoza Diamond yahise arakara cyane niko guhita afata umwanzuro wo guhagarika Mwarabu. Bivugwa ko kuva icyo gihe atakimwitaba cyangwa ngo yemere ko babonana.

Uyu mugabo w’ibigango, azwi cyane nk’umwe mu baterura ibiremereye cyane muri Tanzania ariko by’umwihariko akaba ari we murinzi w’imena wa Diamond Platnumz. Ni na we warindaga Zari atarashwana n’uyu muhanzi.

Mwarabu yaherekezaga Diamond ahantu henshi
Ubwo Diamond aheruka mu Rwanda, Mwarabu [umuri inyuma] yari umurinzi we

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza