Diamond yasobanuye iby’umwana yabyaye witirirwa Jaguar wo muri Kenya

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 28 Kamena 2018 saa 02:54
Yasuwe :
0 0

Diamond Platnumz yakuye mu isoni Hamisa Mobeto wari umaze iminsi ashinjwa n’abafana kuba yararyamanye n’umuhanzi Jaguar wo muri Kenya ndetse akaba yarabeshye se wa nyawe w’umwana yibarutse.

Mobeto amaze iminsi ari ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania biturutse ku mafoto mashya y’umwana w’umuhungu we ufite umwaka umwe, aho bamwe bavuga ko afite ishusho y’umuhanzi Jaguar ndetse bagahamya ko yamwegetse kuri Diamond atari uwe.

Ibi byatumye Diamond ashyira kuri Instagram ubutumwa bwo kunyomoza ayo makuru aho yongeye gushimangira ko Dealan ari uwe agakomoza no ku bivugwa ko yanze kumushyira mu mashusho amaze iminsi akoze arimo abandi yabyaye.

Yagize ati “Uyu ni umwana wanjye, kandi azahora ari umwana wanjye, mbisubiremo umwana wanjye nkunda. Ntiyari mu mashusho aheruka kuko Lukambo [uwayafashe] atari afite amwe agaragaza twembi turi kumwe.”

Yongeyeho ati “Ikindi ndabinginze ntimukazane urwango rwanyu ku bana banjye. Bose ni abanjye kandi ntabwo nshobora kubatandukanya cyangwa ngo mbafate bitandukanye na rimwe.”

Mobeto yari amaze iminsi avuze kuri uyu mwana ahamya ko ari uwa Diamond bikaba bimubabaza cyane ko hari abafana bamaze iminsi bamwitirira Jaguar kandi we azi uwamuteye iyo nda.

Mu kiganiro yagiranye na Millard Ayo mu minsi ishize, yagize ati “Ntabwo nigeze mpura na rimwe na Jaguar mu buzima bwanjye. Nagiye muri Kenya kenshi ariko ntabwo nigeze mbonana na we, ntabwo muzi. Birantungura cyane kumva abantu bavuga ko ari se w’umwana wanjye.”

Yongeyeho ati “Iyo abantu bavuga ko Dylan ari uwa Jaguar ndarakara kuko nzi neza se uwo ari we. Ninjye waryamanye na se, ni njyewe rero umuzi.”

Umwana Diamond yabyaranye na Mobeto ntiyibonwamo na benshi mu bafana be bakunze kumubwira ko atari uwe, ariko ibi bikarushaho kugira imbaraga biturutse ku buryo nyina na mushiki we bagiye bagaragaza ko batiyumvamo uwo mukobwa kurusha Zari babanaga.

Nyina wa Diamond witwa Kasim Sanura [uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote mu itangazamakuru ryo muri Tanzania aheruka gushyira ifoto ya bucura bwa Zari kuri Instagram avuga ko ari we mwuzukuru we nyakuri gusa.

Diamond yahamije ko uyu mwana yabyaranye na Mobeto atazamwihakana

Naseeb Abdul Juma wamamaye mu muziki nka Diamond yemeye ko yabyaranye na Mobeto mu mpera za 2017 nyuma yo kumukoresha mu mashusho y’indirimbo yise ’Salome’.

Icyo gihe yavuze ko bari barasezeranye kubikirana ibanga ntihagire uhingutsa iby’uburyo baryamanye ariko baza gutamazwa n’itangazamakuru ryaboze runono kugeza riguye ku mafoto yabo bari mu kumwe mu buriri.

Uyu mwana wa Diamond amaze iminsi yitirirwa Jaguar wo muri Kenya
Hamisa Mobeto yasubije abamwibasiye ko ari we uzi se w'umwana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza