Diamond yagiye guteteshereza Zari i Mombasa amwibagiza ibyago yagize(Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 1 Kanama 2017 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Diamond Platnumz n’umugore we Zari Hassan bagiye kuruhukira mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya mu nzira batangiye yo kwiyibagiza ibyago bamazemo iminsi banyuramo.

Zari Hassan amaze iminsi mu bibazo bikomeye, yabanje gupfusha uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwanga wapfuye kuwa 25 Gicurasi 2017 , hashize iminsi mike nyina yafashwe n’indwara y’umutima ajyanwa mu bitaro ari naho yaguye.

Halima Matovu Hassan[nyina wa Zari] yashyinguwe ku wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017 ku ivuko muri Busujju ho muri District ya Mityana. Mu bamushyinguye harimo na Diamond wagaragaje ko ‘yababajwe cyane n’urupfu rwe’.

Ubu Diamond yajyanye umugore we Zari Hassan i Mombasa muri Kenya mu kumwibagiza ibibazo amazemo iminsi byo gupfusha abantu babiri be ba hafi. Yavuze ko bazamarayo iminsi itanu bishimana mu buryo bwo kwibagiza uyu mugore agahinda yagize.

Diamond ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo “Marry Me” yavuze ko yahisemo kujyana umugore we mu kiruhuko mu rwego rwishimana na we agerageza kumwibagiza ibyago yagize ndetse yihaniza abivanga mu by’urugo rwe.

Yanditse kuri Instagram agira ati “Hari amakariso anuka yigira nk’azi ububabare abantu baterwa n’ibyago by’abandi [..] Umwana uvuye mu ruhererekane rw’ibizazane akeneye kujyanwa ahantu hatuje akitabwaho agateteshwa.”

Yongeraho ati “Mwebwe niba mudafite abagabo bo kubibakorera si byiza kubifata nk’aho uko mwitwara ari wo muco ngo mwumve ko buri wese agomba kuba nkamwe, ngo yirirwe yifungiranye mu cyumba arira, murwane n’ingo zanyu iz’abandi muziveho, mfite iminsi itanu yo kumuryohereza kandi iratangira uyu munsi.”

Diamond na Zari baherekejwe na Harmonize uri mu bahanzi bakomeye babarizwa muri Label ya Waasafi Classic Baby.

Diamond yagiye guteteshereza Zari i Mombasa amwibagiza ibyago yagize
Diamond na Zari bari i Mombasa mu kiruhuko no kwiyibagiza ibibazo
Zari Hassan ari gutetesherezwa i Mombasa yibagizwa ibibazo amazemo iminsi
Diamond yakoreye igitaramo i Mombasa[mu mpera z'icyumweru gishize]
Zari na we yaherekeje Diamond ku rubyiniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza