Mu binyamakuru bitandukanye muri Tanzania na Uganda hacicikanaga inkuru zivuga ko Diamond na Zari Hassan batameranye neza ndetse ko bashobora gutandukana bidatinze kubera gucana inyuma.
Muri Kamena 2016 byavuzwe ko Diamond Platnumz bivugwa ko atishimiye imyitwarire ya Zari biturutse ahanini ku kuba yari yubuye umubano na Ivan Ssemwanga babyaranye abana batatu. Umwuka mubi ngo wari wazamuwe na Zari wahuriye na Ssemwanga muri Afurika y’Epfo bagirana ibihe byiza ari nacyo cyari cyazamuye uburakari kuri Diamond.
Diamond yanze kugira icyo asubiza ibyo itangazamakuru ryavugaga gusa mu minsi mike ishize byongeye kuvugwa ko Zari yamufashe aryamanye n’undi mugore biteza impaka hagati yabo ari naho benshi bahereye bemeza ko uru rugo ruri mu marembera.
Kuri uyu wa 23 Nzeri 2016, Zari Hassan [Mama Tiffah] yizihije isabukuru y’imyaka 36 y’amavuko. Diamond yanditse ubutumwa burebure yifuriza umunsi mwiza umugore we ari nabwo yavuze ko ‘amukunda bikomeye’ bitandukanye n’inkuru zavugaga ko batabanye neza.
Diamond kandi yikomeye ‘abirirwa ku mbuga nkoranyambaga bamutuka bakigamba ubukire n’imitungo ikomeye ko bibeshya cyane’. Yaberetse inzu nshya yaguze muri Afurika y’Epfo mu gihe abo birirwa bamutuka bagiye kuzasazira mu bukode.
Yagize ati “Bahora bahuze cyane bivuga ibigwi ko ari abakire mu gihe abana babo bari mu nzu z’inkodeshanyo […] Uyu munsi umuntu bahora batuka banamushinja ko yakennye yaguze inzu nshya kugira ngo abana be bazagire ubuzima bwiza.”

Yongeraho ati “Isabukuru nziza Mama Tee[Tiffah] ndakeka uzishimira inzu yacu nshya muri Afurika y’Epfo […] Mfite amashyushyu yo kwifatanya na we mu mpera z’iki cyumweru i Zanzibar. Ndagukunda cyane Mama Tee....”
Zari wizihije isabukuru y’amavuko yavutse kuwa 23 Nzeri 1980 ku babyeyi bafite inkomoko zitandukanye. Nyina ni umuhindekazi naho se akaba umusomali. Yakuriye ahitwa Jinja ari naho yize amashuri yisumbuye muri Jinja girls high School gusa yakomereje Kaminuza mu Bwongereza.
Mu mwaka wa 2007 yigeze gukora indirimbo ayita ‘Oliwange’ yanacuranzwe bikomeye muri 2009 kuri Channel O. Mbere yo kujya gutura muri Afurika y’Epfo yari umuririmbyi wa Karaoke muri Uganda.
Ubu amaze kubyara abana bane barimo batatu yabyaye akiba muri Uganda [Pinto, Didy na Quincy], nyuma yo gushakana na Diamond bafitanye umukobwa umwe bise ‘Tiffah’ ndetse baritegura kubyara undi mu minsi ya vuba.



TANGA IGITEKEREZO